RFL
Kigali

Kidum yateguje kugaragara mu isura nshya mu gitaramo agiye kongera gukorera White Club-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 11:59
0


Umuhanzi w’umurundi, Kidum Kibido agiye kongera gutaramira mu kabyiniro ka White Club gaherereye ku Kimironko nyuma y’ubusabe bw’abahasohokeye banyuzwe n’umuziki we.



Kuwa 01 Nzeri 2019 Kidum yakoze igitaramo gifungura kumugaragaro White Club. Yagombaga gusubira muri Kenya kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019 asubika urugendo ku bw’ubusabe bwa benshi bifuje ko yakongera kubataramira.

Muyoboke Alexis wagize uruhare kugira ngo Kidum ataramire muri White Club INYARWANDA, ko igitaramo gifungura White Club cyagenze neza kandi ko n’abitabiriye bishimiye uburyo Kidum yabasusurukije.

Yagize ati “Igitaramo cyagenze neza. Abantu bari bahari benshi cyane…abifuzaga kubona Kidum na ‘live’ band ye bararyohewe cyane…abantu bararyohewe kandi byari byiza.”

Avuga ko nyuma y’igitaramo Kidum yakoreye White Club benshi mu bakunzi ba White Club basabye ko uyu muhanzi mpuzamahanga yakongera kubataramira.

Akomeza avuga ko bahise basa Kidum ko yasubika urugendo rwo kujya muri Kenya ahubwo akongera gutatamira abakunzi ba White Club, kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Kidum ni umuntu abakunda umuziki bashobora kureba aririmba kugeza ejo n’ejo bundi.

“Barabidusabye benshi cyane. Bibaye ngombwa ko rero tuganira nawe kugira ngo ahagume ku wa Gatanu."

Abasohokeye White Club ku wa 01 Nzeri 2019 basabye ko Kidum yakongera kubataramira

Kidum yabwiye INYARWANDA, ko igitaramo yakoreye muri White Club ari amateka ko bizavugwa n’abandi.

Avuga ko ejo ku wa kabiri yiteguraga gusubira muri Kenya ariko aza kugirana ibiganiro na Muyoboke ndetse Ahmed bamusaba kumva ubusabe bw’abafana akongera kubataramira.

Yavuze ko iteka ahorana ibintu bishya kandi ko afite uko ategura igitaramo akora kugeza asoje. Ati “Buri gihe mpora mfite ibintu bishya. Njyewe ndafite ukuntu ntegura igitaramo.

Yungamo ati “Mfite ukuntu ndirimba mfite n’uko nsoza igitaramo. Ndayitegura nkayikora nkayirangiza. Abantu bakunda umuziki wanjye abafana banjye ndabatumiye kandi mu gitaramo cya kabiri [Akubita agatwenge]. Nabubashye nanjye ndabakunda. Ni ubusabe bw’abafana reka nanjye mbikore.”

Uyu muhanzi azakora igitaramo kuwa 06 Nzeri 2019 aho kwinjira ari amafaranga 5 000 Frw.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko ni umucuranzi w’ingoma, gitari akaba n’umuhanga mu ijwi. Azwi cyane mu ndirimbo “Intimba y’urukundo”, “Nzokujana”, “Kumushaha”, “Amasozi y’urukundi”, “Ubushikira nganji” n’izindi nyinshi.

Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’. Hari tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo Bruce Melodie wo mu Rwanda na Nameless wo muri Kenya.

Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa 27 Nzeri 2019.

Ibyo wamenya kuri White Club yafunguwe mu gitaramo cyatumiwemo Kidum: 

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa  Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.

Ku bindi bisobanuro wahamagara nomero: 0788 30 49 41

Kidum agiye kongera gukorera igitaramo muri White Club

KIDUM YATEGUJE IGITARAMO GIKOMEYE MURI WHITE CLUB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND