RFL
Kigali

Gentil Misigaro yahembuye abitabiriye igitaramo yakoreye i Bruxelles muri 'Biratungana Tour' izazenguruka isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2019 10:07
0


Muri iyi minsi Gentil Misigaro ari gukora ivugabutumwa yise 'Biratungana Tour' aho ari kuzenguruka isi yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Igitaramo aheruka gukora ni icyo yakoreye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.



Gentil Misigaro uri gukora iri vugabutumwa, akunzwe cyane mu ndirimbo Biratungana, Buri Munsi n’izindi zinyuranye. 'Biratungana Tour' ivugabutumwa uyu muramyi azakorera hirya no hino ku isi, imaze kubera ahantu hatandukanye harimo; Phoenix Arizona, Kentucky, Dallas ndetse no mu mujyi wa Bruxelles aho yabereye tariki 31 Kanama 2019 yitabirwa ku rwego rushimishije. Ibi bitaramo azanabikorera ku mugabane wa Afrika.


Igitaramo Gentil Mis yakoreye mu Bubiligi cyitabiriwe cyane

Gentil Misigaro yahembuye imitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo cyo mu Bubiligi, benshi begera intebe y’Imana binyuze mu kuyiramya mu ndirimbo z’uyu muhanzi zikora ku ndiba y'umutima y'umuntu uramya Imana. Gentil Misigaro yabwiye Inyarwanda.com ko abitabiriye iki gitaramo cye bahagiriye ibihe bidasanzwe mu buryo bw’Umwuka. Yadutangarije ko mu mpera z'iki cyumweru hazakurikiraho ibitaramo azakorera muri Holland, France na Australie (Sydney na Brisbane).


Gentil Misigaro mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi


Umunezero udasanzwe ku bitabiriye igitaramo cya Gentil Mis


Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Gentil Mis

REBA HANO 'BIRATUNGANA' YA GENTIL MISIGARO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND