RFL
Kigali

Instagram, Facebook na Youtube bigiye guhagarika kwerekana imibare y’abantu bakunze ibikorwa abantu bashyira ku nkuta zabo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/09/2019 20:59
2


Umushinga wo guhagarika kwerekana umubare w'abantu bakunze ifoto”Like”cyangwa abakurikira ibikorwa kuri Youtube (Subscribers) wamaze kunozwa igisigaye ni ugutangira kuwushyira mungiro.



Imbuga 3 arizo Facebook, Instagram na Youtube bagiye guhagarika kwerekana iyi mibare bitewe n'uko benshi bibatera ibibazo mu mitecyerereze yabo. 

Mu kinyejana cya 21 abantu hafi ya bose ubuzima bwabo bwose buri ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi niho bakura ibyisnhimo ndetse niyo bababaye niho babyerekanira ndetse niyo bariye neza barabigaragaza binyuze mu kubisangiza inshuti zacu binyuze mu gushyira amafoto nku kuta zabo. 

Abakunzi babo nabo mu kubereka ko babikunze bagakora (like) ndetse bakaba babasha no kwandika ibitecyerezo by'uko bakubonye cyangwa bakumva (comments). 

Magingo aya ikigo cya Facebook ndetse na Google bifite mu shingano izi mbuga za Facebook, Instagram na Youtube bavuze ko ibi bagiye kubikuraho vuba nk'uko businessinsider.com ducyesha iyi nkuru ibivuga ikaba yabitangarijwe n'ibi bigo.

Impamvu nyamukuru igiye gutuma kubona “like” na “Subscribe” Facebook, Instagram na youtube bitongera gukora Ibi bigo byatangaje ko impamvu nyamukuru igiye gutuma bakuraho izi 'Features' ari uko muri iyi minsi isi irimo abantu benshi basa n'abataye icyizere biturutse mu kobana bagenzi babo bafite abantu bakurikirana ibikorwa bo ntabo. 

Ikindi ubuyobozi bwa Instagram bwatangaje ko benshi bakoresha uru rubuga mu guharabika ndetse no gukora ibikorwa nyandagazi mu rwego rwo gukundwa na benshi cyangwa kubona ababakurikira benshi.

Muri izi mpamvu iyashyizwe mu majwi cyane ni uguta icyizere ndetse no kuba mu buzima bwuzuyemo ikintu kimeze nko kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga bityo bakaba bashaka kubigabanya.

Mu minsi ishize ni bwo igihugu cy’u Butaliyane cyatangaje ko kigiye gushyiraho ikigo kizajya kijyanwamo abantu babaye imbata yo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Abayobozi b'izi mbuga nkoranyamabaga batangaje ko nibamara guhagarika ibi bikorwa ikizakorwa ni uko nyiri ubwite (user) ari we wenyine uzajya ubona abantu bakoze “like”.

Bakizajya bibonwa na nyiri ubwite ariko abamukurikira bo ntibazajya babibona. Ni ukuzajya ukanda kuri “like” bakakwereka ko wabikoze noneho wa muntu ukurikira we ni we wenyine uzajya ubona umubare w'abantu bakunze ibyo washyize ku rukuta rwe bitakagombye ko abamukurikira bo babibona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lalita4 years ago
    Nibyiza ntekerezako iki gitekerezo cyavuye kuri status updated kuri Facebook na instagram.N.Y.rubwite niwe ubona reactions abandi ntibabimenya.very good
  • @Dushime__cedro2504 years ago
    Oyah weee baba batwishwe rwose nkatwe twagafashe .. ibaze nawe utazi umuhanzi wicyamamare like yagize na views ikindi Hari benshi bitunze nkanjye nihereyeho ngurisha aba followers kuri insta nkabasha kwinjiza ubwose Koko kwel urumva Atari ishyano @





Inyarwanda BACKGROUND