RFL
Kigali

Rubavu: Abanyempano 10 muri 50 bahatanaga bahawe amahirwe yo gufashwa guteza imbere impano zabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2019 9:25
0


Binyuze mu cyiswe Impano Yanjye ikigo cya Vision Jeunnesse Nouvelle gikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi cyahaye abana 10 bafite impano yo kubyina amahirwe yo kuyibyaza umusaruro nyuma y'amahugurwa bazahabwa. Aba bana bazabafasha gukorera amafaranga biteza imbere ubwabo n'imiryango yabo nibaha agaciro amahugurwa bazahabwa na VJN.



Mu kiganiro kirambuye Nsanzubuhoro Philemon umuyobozi mu gashami k'umuco mu kigo cya Vision Jeunnesse Nouvelle yahaye Inyarwanda.com yasobanuye uko ayo mahugurwa azakorwa, ikigenderewe ndetse anavuga ko mbere y'amahugurwa hazabaho kubanza gutumiza ababyeyi babana bagasobanurirwa akamaro ndetse n'ibyiza bizava mu mahugurwa azahabwa abana babo n'uko bakwiriye kuzabafasha babaha umwanya uhagije.

Nsanzubuhoro Philemon yagize ati" Turabizi ko bamwe mu babyeyi bashobora kuba bataramenya agaciro k'impano z'abana babo cyangwa se ngo bamenye uko babafasha kuzibyaza amafaranga, ibyo rero ni byo nka Vision Jeunesse Nouvelle twatekereje dusanga dukwiye gutegura aya marushanwa tuyita 'Impano Yanjye'. Aya marushanwa yabaye iminsi ibiri tariki 24 na 25 kanama 2019.

Tariki 24 twari dufite abana benshi cyane tubaha umwanya barigaragaza imbere y'akanama nkemura mpaka dusigarana 50 baje no guhatana tariki 25 Kanama hasigara abana 10 twiyemeje gufasha kuzagera kundoto zabo. Nyuma y'aha rero tugiye kwicara turebe uko twabanza gutumira ababyeyi b'aba bana tubereke inyungu irimo hanyuma tuzabona dutangire umushinga wo guhugura aba bana batambutse hano".

Yakomeje asobanura ko batazajya mu kubyina gusa ahubwo ko nyuma yo kurangiza aba, hazakurikiraho n'abo mu zindi mpano bose bagahurizwa hamwe bakigishwa bakabafasha kwifasha mu buzima bwabo babikesha impano bifitemo. Mu kiganiro n'umwe muri aba bana batsinze we yavuze ko yishimye cyane ariko asaba ko ibyo babijeje batazabivuga mu magambo gusa ahubwo bazabishyira no mu bikorwa. Vision Jeunnesse Nouvelle ni ikigo gisanzwe gifasha urubyiruko mu mpano zose mu karere ka Rubavu kikaba gikorera mu murenge wa Gisenyi.



Nsanzubuhoro Philemon umuyobozi muri Vision Jeunnesse Nouvelle mu gashami k'umuco


Abari bagize akanama nkemurampaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND