Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo ruzarangira ishyize muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.
Aba bakinnyi
bageze i Nairobi bafata ikiruhuko mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo
(Break Fast) mbere yo gufata ifunguro rya saa sita.
Amavubi mu rugendo...Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso), Sibomana Patrick Pappy (Hagati) na Yannick Mukunzi (Iburyo)
Muhire Kevin mu rugendo rugana muri Seychelles
Nyuma y’ifunguro
rya saa sita barakora imyitozo yoroheje kugira bananure imitsi banahumeke
cyane, nyuma bafate indi gahunda y’urugendo rubaganisha i Victoria muri
Seychelles.
Kimenyi Yves umunyezamu wa Rayon Sports n'Amavubi
Umukino w’u
Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino ubanza
mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa
kumi n’ebyiri (18h00’).
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati muri APR FC
Dore
abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:
Iranzi Jeam Claude (Ibumoso) na Haruna Niyonzima (Iburyo)
TANGA IGITECYEREZO