RFL
Kigali

Amavubi yabanje gufatira ikiruhuko muri Kenya mbere yo kujya muri Seychelles-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2019 14:07
0


Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo ruzarangira ishyize muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.



Aba bakinnyi bageze i Nairobi bafata ikiruhuko mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo (Break Fast) mbere yo gufata ifunguro rya saa sita.


Amavubi mu rugendo...Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso), Sibomana Patrick Pappy (Hagati) na Yannick Mukunzi (Iburyo)


Muhire Kevin mu rugendo rugana muri Seychelles 

Nyuma y’ifunguro rya saa sita barakora imyitozo yoroheje kugira bananure imitsi banahumeke cyane, nyuma bafate indi gahunda y’urugendo rubaganisha i Victoria muri Seychelles.


Kimenyi Yves umunyezamu wa Rayon Sports n'Amavubi 

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’).


Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati muri APR FC

Dore abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK, APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n'Amavubi 

Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'u Rwanda 

Meddie Kagere afata ifunguro hirya ye hari Bayisenge Emery


Abakinnyi baja mu modoka yabakuye ku kibuga cy'indege cya Nairobi bajya kuri hoteli 

Iranzi Jeam Claude (Ibumoso) na Haruna Niyonzima  (Iburyo)


Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND