Apotre Mignonne Kabera UK umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church amaze iminsi mu gihugu cya Kenya mu giterane Daughters of Zion Convention 2019 (DOZ Convention 2019) yahuriyemo n’abakozi b’Imana bakomeye barimo icyamamare Sinach.
Apostle Mignonne Kabera yari muri Kenya mu mujyi wa Nairobi aho
yari yitabiriye Women Convention: Daughters of Zion Convention 2019 itegurwa na
Rev. Cathy Kiuna wa Jubilee Christian Church. Ni igiterane gikomeye kiba muri
mwaka. Icyo muri uyu mwaka cyitabiriwe n’abakozi b’Imana bakomeye muri Afrika nka
Rev. Funke Felix Adejumo, umuhanzi w’icyamamare Sinach n’abandi.
Apotre Mignonne yahanuriye abitabiriye iki giterane binyuze mu ijambo ry'Imana
Daughters of Zion Convention ni igiterane ngarukamwaka cy’abari n’abategarugori gitegurwa kigashyirwa mu bikorwa na Rev. Cathy Kiuna. Rev. Cathy Kiuna hamwe n’umugabo we Bish Alan Kiuna bayoboye itorero Jubilee Christian Church kuri ubu rifite amashami (Branches) 18 muri Kenya. Iri torero rikorera kandi mu bindi bihugu bitandukanye nka Afrika y’Epfo, Canada, USA, UK n’ahandi.
Sinach hamwe n'abakozi b'Imana batandukanye bitabiriye iki giterane
Daughters of Zion Convention 2019 (DOZ Convention 2019) yitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye kandi bafite influence mu bwami bw’Imana . Aha twavuga nka Rev.Funke Felix Adejumo umu Nigeria kazi umaze kwamamara mu buhanga n’ubumenyi mw’Ijambo ry’Imana, mu gufasha abagore kurushaho gusobanukirwa icyo Ijambo ry’Imana ribavugaho ndetse no kubahugura kuruhare rw’umugore mu kubaka umuryango.
Rev Funke Felix Adejumo yahembuye benshi binyuze mu ijambo ry'Imana
Dr Wale Akinyemi Inzobere mu by’ubukungu (Business strategist) akaba n’umwandisti w'ibitabo nawe yitabiriye DOZ Convention 2019. Icyamamare Sinach wo muri Nigeria uherutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana mu mwaka wa 2018, yitabiriye iki giterane kimaze iminsi kibera muri Kenya afata umwanya mu kuramya no guhimbaza.
Sinach yasabye abaramyi mu muziki wa Gospel guhaguruka kandi bakita cyane ku mihagurukire yabo. Yagize ati “Si byiza kwigenga/kwiyobora. Mukwiye kugira aho mubarizwa. Kugira impano ntibikwiye kubabuza kugira ababyeyi babarera mu buryo bw’Umwuka. Mu bigaragara maze gukomera ariko ndacyakora inshingano zanjye mu rusengero kandi ndacyayoborwa n’umushumba wanjye Pastor Chris Oyakhilome.
Sinach yahesheje umugisha abitabiriye iki giterane
Abandi bitabiriye iki giterane DOZ Convention 2019 harimo
abakozi b’Imana muri Afrika y’Iburasirazuba nka Pr Rose Amri, Pr Rose Shoboka
bombi bava muri Tanzania hamwe na Apotre Mignonne Kabera wo mu Rwanda. Mu ijambo
rye, Apotre Mignonne yavuze ibigwi ubuyobozi bwiza Imana yahaye igihugu cy’u Rwanda
burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Apotre Mignonne yaratiye u Rwanda amahanga anatanga impanuro ku bari n'abategarugori
Apostle Mignonne Kabera yavuze no ku muhamagaro w’umugore
ashishikariza abari n’abategarugori bitabiriye igiterane guharanira kuba
abafasha beza urwego baba bariho urwo ari rwo rwose. Apotre Mignonne uzwiho
impano y’ubuhanuzi yahanuriye Itorero JCC yifashishije Ijambo ry’Imana. Iki
giterane Daughters of Zion Convention 2019 (DOZ Convention 2019) cyabaye tariki
20-25/08/2019 kibera muri Kenya.
REBA ANDI MAFOTO Y'IKI GITERANE
Apostle Mignonne, Pastor Rose Shaboka, Rev Cathy Kiuna, Rev Funke Felix Adejumo na Pastor Mary Amri
Apostle Mignonne hamwe na Rev Funke Felix Adejumo wo muri Nigeria
Apostle Mignonne hamwe na Rev Cathy Kiuna wateguye iki giterane
Sinach mu giterane mpuzamahanga cy'abagore cyabereye muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO