RFL
Kigali

Korali Maranatha ya ADEPR Rukiri 1 igiye kumurika album ya 3

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2019 10:00
0


Korali Maranatha ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Proisse Rukili, umudugudu wa Rukili 1, iri mu myiteguro yo kumurika album ya gatatu. Ni mu gitaramo gikomeye bazafatiramo amashusho y’iyi album yabo ya gatatu.



Korali Maranatha yatangiye mu mwaka wa 1996 itangira ari itsinda (groupe) ry'abantu batarenze 10 baririmba mu materaniro y'umudugudu mushya nawo wari umaze igihe gito uvutse. Ubu iyi korali yaragutse kuko ubu ifite abaririmbyi babarirwa muri 80 bitabira gahunda zose za korali.

Korali Maranatha yanyuzemo abantu batandukanye ndetse harimo n’abafite amazina akomeye muri ADEPR aho twavugamo Aurelie DAF wa ADEPR. Abandi bazwi baririmbye muri iyi korali ni Umuvugabutumwa Fred Kalisa n’umuhanzikazi Gisele Precious.

Bamwe mu baririmbye muri iyi korali bari kubarizwa hirya no hino ku isi nk’i Burayi no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, hari kandi abo Imana yahaye inkoni y'ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iyi korali yakoze album ya mbere y'amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 ubu iritegura gushyira ahagaragara album ya 3 igikorwa giteganijwe mu gitaramo kizaba le 13/10/2019 kigafatirwamo n'amashusho y'indirimbo ziri kuri iyo album ya 3. Nteziryayo Simeon, Perezida w’iyi korali yabwiye Inyarwanda.com ko bateganya ko mu mpera za 2019 bizaba bashyize ahagaragara album yabo ya mbere y'amashusho.


Nteziryayo Simeon umuyobozi wa korali Maranatha


Korali Maranatha igiye kumurika album ya gatatu y'amajwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND