Korali Maranatha ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Proisse Rukili, umudugudu wa Rukili 1, iri mu myiteguro yo kumurika album ya gatatu. Ni mu gitaramo gikomeye bazafatiramo amashusho y’iyi album yabo ya gatatu.
Korali Maranatha yatangiye mu mwaka wa 1996 itangira ari
itsinda (groupe) ry'abantu batarenze 10 baririmba mu materaniro y'umudugudu
mushya nawo wari umaze igihe gito uvutse. Ubu iyi korali yaragutse kuko ubu
ifite abaririmbyi babarirwa muri 80 bitabira gahunda zose za korali.
Korali Maranatha yanyuzemo abantu batandukanye ndetse harimo
n’abafite amazina akomeye muri ADEPR aho twavugamo Aurelie DAF wa ADEPR. Abandi
bazwi baririmbye muri iyi korali ni Umuvugabutumwa Fred Kalisa n’umuhanzikazi
Gisele Precious.
Bamwe mu baririmbye muri iyi korali bari kubarizwa hirya no
hino ku isi nk’i Burayi no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, hari kandi abo
Imana yahaye inkoni y'ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no
mu mahanga.
Iyi korali yakoze album ya mbere y'amajwi muri 2009, ikora
iya 2 muri 2014 ubu iritegura gushyira ahagaragara album ya 3 igikorwa giteganijwe
mu gitaramo kizaba le 13/10/2019 kigafatirwamo n'amashusho y'indirimbo ziri
kuri iyo album ya 3. Nteziryayo Simeon, Perezida w’iyi korali yabwiye
Inyarwanda.com ko bateganya ko mu mpera za 2019 bizaba bashyize ahagaragara
album yabo ya mbere y'amashusho.
Nteziryayo Simeon umuyobozi wa korali Maranatha
Korali Maranatha igiye kumurika album ya gatatu y'amajwi
TANGA IGITECYEREZO