RFL
Kigali

Amakipe y’igipolisi cy’u Rwanda yagarutse mu gihugu nyuma y’imikino ya EAPCO 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 19:17
0


Nyuma y’isozwa ry’imikino ihuza amakipe y’imikino itandukanye abarizwa mu micungire y’igipolisi cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, amakipe yari ahagarariye igipolisi cy’u Rwanda yageze i Kigali.



Muri rusange, muri aya marushanwa Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya EAPCO 2019 itwara ibikombe bitandatu (6) n’ imidari 46 irimo 27 ya Zahabu, itandatu (6) ya Feza na 13 y’umuringa.

Nyuma y’isozwa ry’iyi mikino, amakipe yagarutse mu Rwanda guhera mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeli 2019 aho aba mbere bahageze saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’igitondo (06h30’) abandi bahagera saa cyenda n’iminota 35 (15h35’) mu gihe aba nyuma bahagera saa tatu n’iminota 20 (21h20’).


Abiganjemo abakina umupira w'amaguru bageze mu Rwanda ku gica munsi cy'uyu wa Mbere 

Muri iyi mikino ya 2019, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atandatu (6) asanzwe aba mu micungire y’igipolisi cy’u Rwanda (RNP) ariyo Police FC, Police Handball Club, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru (Athletics) ndetse no kumasha (Martial Arts).

Muri iyi mikino, aya makipe yari ahagarariye u Rwanda yabashije gusaruramo imidali 46. Polisi y’u Rwanda ikina umukino njya rugamba wa Karate yitwaye neza yegukana ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza(Sliver) n’ine (4) y’ Umulinga (Bronze). 

Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza (Best in Combat).

Muri aya marashanwa kandi ikipe ya Taekwondo nayo yabashije kwitwara neza yegukana ibikombe bibiri (2) n’imidali 13 irimo 11 ya Zahabu n’ibiri (2) ya Feza.

Mu mupira w’amaguru ikipe Police FC y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gukina imikino itatu bagatsindamo ibiri yabahaye amanota atandatu (6). Kenya ni yo yatwaye igikombe cy’uyu mwaka.


Police FC bagomba gukomeza imyiteguro yo kuzakina imikino y'Agaciro Development Fund 2019

Mu mikino ngoramubiri Rwanda Police yegukanye umwanya wa gatatu (3) n’imidali irindwi (7) y’imiringa.

Police Handball Club yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kenya na Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Police HC yari yatsinze Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama, Police HC (Rwanda) yatsinze Uganda ibitego 34 kuri 23.


Amakipe y'igipolisi cy'u Rwanda yabashije kwitwara neza muri rusange

Mu nama yahuje abayobozi ba polisi z’ibihugu byo mu karere yarangiye bemeje ko imikino itaha ya 2020 izabera mu Rwanda.

       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND