Airtel Rwanda
Kigali

Sam Rwibasira yehembuye abitabiriye igitaramo cye 'Naramubonye Live Concert', abagera ku 10 bakira agakiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2019 19:44
0

Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo, ku nshuro ye ya mbere yakoze igitaramo yise 'Naramubonye Live Concert' amurikira impano ye abakristo ba Bethesda Holy church n'abakunzi be muri rusange. Ni igitaramo cyahembuye imitima ya benshi ndetse abagera ku 10 bakira agakiza.



Iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019 kibera ku Gisozi kuri Bethesda Holy church ari naho akorera umurimo w'Imana. Muri iki gitaramo Sam Rwibasira yari ari kumwe na Simon Kabera, True Promises Ministries, Arsene Tuyi, New Melody na mushiki we Rachel Rwibasira. Sam Rwibasira  yerekanye ko ari impano nshya mu muziki wa Gospel ndetse akaba atanga icyizere cy'ejo heza mu muziki uhimbaza Imana.


Yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo cye binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye yaririmbye. Iteraniro ryose ryahagurutse rifatanya nawe kuramya Imana kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma. Benshi bakozweho bikomeye, by'umwihariko abagera ku 10 biyemeza gutangira urugendo rugana i Siyoni. Akandi gashya kahabereye ni uko abantu bafashijwe cyane bagasanga uyu muhanzi kuri stage bakamuhundagazaho amafaranga.


Sam Rwibasira mu gitaramo cya mbere akoze kuva atangiye umuziki

Ev Caleb Uwagaba Joseph wafashije bya hafi Sam Rwibasira mu gutegura iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye cyane imigendekere yacyo. Yavuze ko yatunguwe cyane na Sam Rwibasira bijyanye n'uko yitwaye ku ruhimbi akerekana impano idasanzwe afite. Uko yabonye Rwibasira, ngo byamweretse ko imbere he ari heza cyane nabishingamo imiziki ndetse akabona gikurikirana.


Rev Rwibasira Vincent umubyeyi wa Sam Rwibasira


Iki gitaramo cyitabiriwe cyane


Simon Kabera yaririmbye muri iki gitaramo


Bishop Rugamba Albert umushumba wa Bethesda Holy church



New Melody choir yaririmbye muri iki gitaramo


True Promises mu gitaramo cya Sam Rwibasira


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Stream Pictures








Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND