RFL
Kigali

Manishimwe Djabel na Buteera Andrew bisanze hanze y’abakinnyi 20 bagomba kujya gusura Seychelles

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 17:53
3


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) nyuma y’imyitozo yari amazemo iminsi itandatu areba neza uko buri mukinnyi ahagaze, byaje kurangira abonye itsinda ry’abakinnyi 20 azitabaza akina na Seychelles tariki ya 5 Nzeli 2019.



U Rwanda ruzacakirana na Seychelles mu mukino ubanza mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade ya Kigali tariki ya 10 Nzeli 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Tariki 26 Kanama 2019, Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 25 bagombaga kwitegura uyu mukino ariko kuri ubu akaba yakuyemo batanu (5) bagomba gusigara bityo 20 bakajya muri Seychelles gushaka itsinzi.

Mu bakinnyi batanu basigaye barimo; Buteera Andrew na Manishimwe Djabel bose bakina hagati muri APR FC.


Manishimwe Djabel wa APR FC ntiyabashije kujya mu bakinnyi 20

Abandi bakinnyi basigaye barimo; Iradukunda Eric Radou ukina inyuma ahagana iburyo muri Rayon Sports ndetse na Mico Justin wa Police FC.


Mico Justin wa Police FC na we yasigaye hanze y'urutonde 


Iradukunda Eric Radou wa Rayon Sports nawe ntabwo yagiye mu bakinnyi 20


Buteera Andrew yisanze hanze y'urutonde 

Aba biyongeraho Nirisarike Salomon wahamagawe nk’umukinnyi ukina hanze ubwo yari muri FC Tubize mu Bubiligi kuri ubu akaba yaraguzwe na Pyunik yo muri Armenia. Bitewe n’iryo hinduranya ry’amakipe byaje kuba ngombwa ko asigara kugira ngo ahabwe umwanya wa gahunda arimo.


Myugariro Nirisarike Salomon ntabwo yitabiriye imyitozo


Mico Justin (22), Manishimwe Djabel (19), Buteera Andrew (20) na Iradukunda Eric Radou (25) bari bamaze iminsi mu myitozo 

Abakinnyi 20 n’abandi bagomba kujyana na bo barahaguruka mu Rwanda saa sita n’iminota 15 z’ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeli 2019.

Dore abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK, APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kavuganyi j nepo4 years ago
    Abazamu batatu Niki kweli? Radu yakabaye agenda pe
  • niyitegeka samuel4 years ago
    hanomuri Kenya turabakurikira cyane .Amavubi tuyarinyuma sugira 2 kageremedi 1 muhajili 1. amavubi 4:1 amahirwemasa.
  • Adeba4 years ago
    Nkubu radou yasigaye gute bajyana rwabugiri coach reka ikimenyane amavubi nayabanya Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND