Airtel Rwanda
Kigali

Rubavu: Kuva ubu ndi umunyarubavu" Danny Nanone mu gitaramo yahuriyemo n'abahanzi 15 barimo na The Same-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/09/2019 12:58
0

Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ni bwo igitaramo cyari kitabiriwe n'abahanzi 15 cyatangiye gitangirana imbaraga zikomeye. Akanyamuneza no kuryoherwa n'umuziki ni byo byasobanura iby'iki gitaramo cyabereye neza ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu kuri Brasserie ho mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.



Nk'uko byari byitezwe abahanzi baririmbye bakurikiranye kuva kuri El Kennedy , Holly Gigi, Nandy June kugeza kuri Danny Nanone wari witezwe na bebshi muri iki gitaramo. Umuyaga ndetse n'umuraba w'ikiyaga cya Kivu byasubizwagayo n'igicaniro cy'umuyaga cyari cyacanywe hafi y'urubyiniro rwaririmbiweho n'abahanzi bagera kuri 15. 


The Same kuri stage

Tugarutse inyuma gato ku mukobwa Holly Gigi waririmbye ariko agashyiramo n'agashya ko kubyina bizwi nka Twerking byatumye yikubira imbaga nyinshi y'abafana bari baje muri iki gitaramo. Saa mbili zuzuye (8:00PM) umuhanzi Pacifica yasusurukije bikomeye abitabiriye igitaramo Gisenyi Summer Festival binyuze mu ndirimbo ze nka 'Better aherutse gusohora vuba, Babiri, Sabali n'izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi wageze aho agafatanya na Saka Bexx ku rubyiniro yasize andi mateka mu mitima y'abanyarubavu. Rich Doxx , itsinda rya UNIIK n'abandi bahanzi batandukanye bongereye ibyishimo mu banyarubavu byaje kongerwamo umunyu n'itsinda The Same na Maylo bashimangiye ubuhanga bwabo nabo bagakurikirwa n'umuhanzi wari utegerejwe n'imbaga y'abitabiriye Gisenyi Summer Festival Danny Nanone. 

Saa yine n'igice z'ijoro ni bwo umuhanzi Danny Nanone yageze ku rubyiniro. Akigera ku rubyiniro yateruye amagambo akomeye agira ati"Banyarubavu murahooo!! Ndabakunda cyane kandi kuva ubu ndimo gusaba ko nahabwa ubunyarubavu kuko ndabakunda cyane kandi ndifuza kuba uwa hano murabyemeyeee????".


Ntagushidikanya Abarubavu bitabiriye Gisenyi Summer Festival bamwemereye ndetse bavuga ko nabo bamukunda cyane. Uyu muhanzi yaje kongera kubihamya mu kiganiro yahaye INYARWANDA avuga ko yabaye umunyarubavu. Danny Nanone yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumwihanganira ku bw'igihe bari bamaze batamwumva ariko ko vuba aza kubiyereka. 

Yagize ati"I Rubavu ni iwacu ndabakunda cyane kandi ni iwabo w'umuziki. Nabonye umusore Shafty Ntwali arabizi cyane ni umuraperi mwiza ubwo rero ku bwanjye ndumva tuzafatanya igishoboka kugira ngo atere imbere agere kure kandi birashoboka kuko impano afite imwemerera kugera aho yifuza muri muzika. Maze iminsi itari mike ntagaragara ariko ndi ku ishuri ndi gutegura ibintu byiza ku banyarwanda kandi muzabikunda cyane". 


Iki gitaramo cya Gisenyi Summer Fest cyarangiye saa tanu maze imbaga y'abitabiriye igitaramo isanganira abari bageze ahazwi nko kuri Labamba barimo Danny Nanone, Shafty, Pacifica n'abandi baririmba indirimbo zabo kugeza saa munani z'ijoro. Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere cyateguwe na Makeshift ifatanyije na West ( El Classico) umugabo uharanira iterambere ry'umuziki wa Rubavu. 

The Same mu gitaramo Gisenyi Summer Fest








Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND