RFL
Kigali

Alarm Ministries yakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 yambika Imidari ab'indashyikirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2019 22:37
0


Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019 muri Camp Kigali habereye igitaramo gikomeye cya Alarm Ministries mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze kuva itangiye. Ni ibirori bikomeye byitabiriwe n'abantu benshi cyane dore ko salle yari yakubise ikuzura. Alarm Ministries yaririmbye indirimbo nyinshi z'amashimwe zigera kuri 37.



Ibi birori byitabiriwe mu buryo bukomeye n'abakunzi b'iri tsinda. Hon Edouard Bamporiki, Prof Bizoza, Gen. Mupenzi, Pastor Angellique Nyinawingeri umugore wa Apostle Dr Paul Gitwaza, Rev Aaron Ruhimbya, Bishop Dr Masengo Fidele n'umufasha we, Bishop Dr Gahungu Bunini ni bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori.


Alarm Ministries mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

Kuva Alarm Ministries itangijwe, kugeza uyu munsi imyaka 20 irashize. Ni muri urwo rwego aba baririmbyi bakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20. Ni umunsi ukomeye kuri aba baririmbyi akaba ari yo mpamvu baririmbye indirimbo zigera kuri 37 mu gushima Imana yabanye nabo. Muri zo harimo izo banditse kera n’iz’ubu nka Songa Mbele, Hariho impamvu, Turakomeye, Hashimwe n'izindi.


Mima ni umwe mu bambitswe umudari w'ishimwe

UKO BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 20 YA ALARM MINISTRIES KUVA KU MUNOTA WA NYUMA UJYA KU MUNOTA WA MBERE

Saa Tatu n'iminota 25: Igitaramo cyasojwe n'isengesho rya Mike Karangwa wari MC muri iki gitaramo. Nyuma yo gutanga imidali n'ibikombe Alarm Ministries yaririmbye indirimbo "Nimbona ngeze mu ijuru", "Urihejuru y'amajuru", "Ubwihisho", "Mungu ni Yule", "Nzakomeza nkwizere" yishimiwe mu buryo bukomeye. Ni indirimbo imaze kuba ubukombe muzo Alarm yashyize hanze.


Baririmbye kandi indirimbo "Hashimwe" ikaba indirimbo yabo y'Umwaka. Barayitera bakirizwa, abafite udutambaro bagashyira mu kirere bakazunguza, bakitera hejuru bajyanisha bikizira benshi. Bakomereje ku ndirimbo "Yasatuye" indirimbo yabaye icyubahiro mu makorali akora umurimo w'Imana. Bayiririmbye bafatwa amashusho n'amafoto y'urwibutso kuri benshi banyuzwe n'ubuhanga bw'iyi Korali.

Alarm Ministries yashyizeho inyakiramashusho nini ku banyuzagamo buri jambo rigize indirimbo zabo ku buryo byorohereye benshi kuririmba nabo. Mu gihe cyose bamaze baririmba bagaragarijwe urukundo mu buryo bukomeye. Icyo abaririmbyi basabaga gukora abitabiriye igitaramo buri wese yagikoraga nk'ubwirije. Basoreje ku ndirimbo nka "Oh Heleluya", "Hariho impamvu", "Mutima wanjye Himbaza Imana" na "Turakomeye".


Alarm Ministries mu birori yizihirijemo isabukuru y'imyaka 20

Yavuze ko bazirikana ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe na Mbanza Chance. Ngo yaritanze mu buryo bwose bushoboka kuko na mbere y'uko ajya kwibaruka yari yabanje kubafasha muri repetition. 

Bavuze ko bazirikana umunsi ku munsi umuhate we. Bavuze ko Alarm Minisitries ifite abaterankunga benshi ariko ko Papa Damascene ni we Mutetankunga Mukuru. Yabahaye Keyboard kandi anabaha umuryango we wose mu gihe bamaze. Ati "Mwarakoze cyane".

Alarm Ministries yashimye kandi umubyeyi wabahaye icyumba cy'amasengesho ariwe Mama Cereri. Ati "Turibuka cya cyumba Mama yatanze ku bwa cyacyimba."

Maniraguha Fidele: Bavuze ko ari we ugera ahabereye igitaramo mbere akabaha ari nawe uhava nyuma.

Bavuga ko ari indashyikirwa muri Alarm Ministries. Ati "Uko yitwa Fidele ni Fidele nyine. Alarm irazirikana ibikorwa byawe bya buri munsi haba ku manywa na nijoro."

Alarm Ministries yambitse imidali abayifashishije mu rugendo rwayo rw'Imyaka 20: Bavuze ko bamaze kwandika igitabo kivuga intambwe ku yindi bateye kugeza uyu munsi bizihiza isabukuru.

Abambitswe imidali ni: Mazeze Charles (wanahawe umudari atunguwe n'abaririmbyi ba Alarm Ministries), Rutagengwa, Mbanzanyuma Alexis, Pastor Mbanza Ivan, Nyirashikira Beatrice, Pasiteri Nkiriho [Umudali wahawe umuhagarariye], Pastor Mwungura [Hambitswe umudali umuhagarariye];

Nyirankamigwa Alice [Yaratabarutse], Pasiteri Rugabo John [wahawe umuhagarariye], Rumanzi Jonatha, Gikundiro Gilles, Bitanga Chantal, Pasiteri Ruganza James [Atuye muri Canada], Mama Christian, Papa Alarm, Mbanza Chance, Umudali w'umuntu utazwi wahawe 'Representant" ngo azawugeze ku bandi bazakora iby’ubutwari.

Mazeze Charles bamushimiye kandi kwitanga ku rwego rwo hejuru mu bikorwa bya Alarm Ministries. Ngo ni kenshi akoresha amafaranga ye bwite mu bikorwa bya Alarm Ministries. Ubwo bamuhaga igikombe bamugeneye nka 'Surprise', Ben Serugo yavuze ko hari igihe bakora igitaramo, 90% y'amafanga bakoresheje igitaramo cyose, akitangwa na Mazeze Charles.

Mbanza Chance uheruka kwibaruka yahawe igikombe cyakirwa n'umugabo we Ben Serugo


Alarm Ministries yashimiye abantu b'indashyikirwa bagize uruhare mu iterambere ryayo

Alarm Ministries yashimiye abayihumurije mu gihe cy'imyaka 20:

Muri gahunda yo gutanga imidali ku bakozi iby’ubutwari muri Alarm Ministries, bavuze ko byari Ibihe bitoroshye, Rushikama Justin Visi Perezida wa Alarm Ministries wari MC muri iki gikorwa afatwa n'ikiniga ku bwo kuba hari benshi bitangiye umurimo muri Alarm Ministries batakiriho.

Yibutse ko hari igihe bakoreraga imyitozo mu nzu y'uwitwa Papa Alarm na Mama Alarm basoza bagasanga bateguye ibyo kunywa no kurya nk’utegurira abana babo. Umuryango we washyikirijwe igihembo ushimirwa ko wacumbikiye umuryango wa Alarm Ministries igihe kirekire.

Rushikama Justin yasabye kandi abo mu muryango wa Pasiteri Nkiriho bamushimira Ibihe byiza n'igicaniro yahagazeho cy'umusozi yanyuzeho asengera Alarm. Hashimiwe kandi Pasiteri Mwungura nk'umuririmbyi w'Imena waje no kuba Umuyobozi wa Alarm Ministries.

Pasiteri Ivan yashimiwe ko ari we muntu wa mbere wahimbiye indirimbo ya mbere ya Alarm Ministries anatanga injyana Alarm Ministries izajya iririmbiramo. Rutagengwa yashimiwe. Ngo amateka avuga ko ariwe gishyito cy'umurimo kuko yahagurutse agafata bagenzi be bakajya kubwiriza ubutumwa n'ahandi henshi mu matorero.

Nyirashikira Beatrice yashimiwe kuko ari umubyeyi w'indashyikirwa muri Alarm Ministries. Nawe asangiye amateka yihariye na Rutagengwa. Ati" Warakoze. Alarm iragushimiye kubwo guhagarara kuri uwo musozi."

Mima ni umucuranzi ukomeye wa Alarm Ministries. Yashimiwe n'umuryango we kuko babashije guteza imbere muzika muri Alarm Ministries n'ahandi mu Rwanda. Ngo afite abazukuruza n'ubuvivi bubakiye ku muziki. Ni we waraye amajoro acurangira Alarm Ministries, amakorali akomeye, abacuranzi ku giti cyabo n'abandi benshi.

Alarm Ministries mu ndirimbo 37:

Iri tsinda ryaserute mu mwambaro w'abasore n'inkumi wanyuze ijisho. Bahereye ku ndirimbo "Ngwino Mwami" yanditswe n'uwagize uruhare runini mu kwandika indirimbo nyinshi za Alarm Ministries. Bavuze ko mu rwego rwo kwiyibutsa ibihe indirimbo ya mbere bayiririmba bifashishije 'Casette'. Muri iyi ndirimbo bagira bati "Siyoni mu ijuru iwacu ni heza. Ngwino mwami udukize ibyago by'isi".

Alarm Ministries yahagarukiwe muri iki gitaramo. Yaririmbye abitabiriye bahagaze bakurikirana umunota ku munota igitaramo. Aba baririmbyi bahurije ku kuvuga ko igitaramo bakoze ari icyo mu ijuru bimuriye mu isi. Baririmbye basaba abitabiriye gufatanya nabo kuririmba indirimbo zabo zakunzwe. Iri tsinda ryagize icyo risaba abantu. Bagize bati "Ngusabe ufungure ukanwa kawe bijyanye n'umwete ufite".


Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Alarm Ministries

Indirimbo "Early in the morning" yari iya 8 ku rutonde rw'indirimbo bateguye kuririmba. Niyo ndirimbo ya mbere bari baririmbye iri mu rundi rurimi atari Ikinyarwanda. Indirimbo ya cyenda bayisiye "Mesiya" baririmbyemo ko Imana yatanze ibyishimo byayo mu kimbo cy'umubabaro wa muntu. Kugeza kuri iyi ndirimbo abitabiriye bari bagihagaze buri wese anyotewe no kuramya Imana yisanzuye abandi bakaganira nayo mu mutima. Iri tsinda ryaririmbye rinoza imiririmbire mu majwi meza batanga ibyishimo kuri benshi.

Alarm Ministries igizwe n'abaririmbyi 61. Yatangijwe na bamwe bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries yahoze muri Evangelical Restoration church ikaza kutumvikana n'iri torero ari nabwo yasohokagamo, icyo gihe akaba ari bwo Alarm Ministries yavutse. Izina 'Alarm' bisobanuye 'Impuruza' kuko batangiza iri tsinda bifuzaga kubona benshi b'impuruza mu kuzana ibyiringiro mu banyarwanda no kuzana amahoro mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Pastor Ruhimbya Aaron yigishije ku mugore w'Umusamariyakazi uvugwa muri Bibiliya. Avuga ko ari umugore waranzwe n'umuruho kandi watwaye igihe kinini abagore b’abandi ku buryo atari yishimiwe. Pastor Aaron yavuze ko imyaka 20 ishize Alarm Ministries imaze ivutse ivuze impinduramatwara no kurushaho gutumbera imbere mu murimo wo kuramya Imana.

Pastor Aaron Ruhimbya ni we wigishije ijambo ry'Imana

Avuga ko Alarm Ministries hari benshi yakuye mu icuraburundi yifashishije ibihangano byabo byomoye imitima ya benshi. Yasabye abitabiriye igitaramo guharanira ko mu buzima bwabo bagira uwo bagirira akamaro ku buryo bazajya babirahira. Ati "Iriba rihora ririndwa."

Bishop Dr Gahungu Bunini umuyobozi Alliance ihuriwemo n’amatorero atandukanye yashimye Alarm Ministries ko mu myaka 20 babaye umuryango w'isanamitima. Yatanze urugero ko hari henshi bagize ibyago Alarm yaririmbyemo imitima ya benshi igatuza. Yabashimye kandi ubufatanye bagirana n'indi miryango. Ati "Ndababwira ko mwabaye imirimo yanyu kurusha uko mwe mwivugira." Yavuze ko mu izina rya Alliance babashimiye mu buryo bukomeye.


Yasabye Alarm gufatanya Alliance gutoza izindi Korali kugira ngo zitsinde. Ati "Ndagira ngo mudufashe gutoza izindi Korali. Hari Korali zari zifite aho zigeze ariko zamaze kumanuka." Yavuze ko nka Alliance biteguye gufasha Alarm Ministries mu mishinga yose bateganya gukora mu myaka iri imbere.

Yasabye ko batekereza no kwandika igitabo kivuga ku rugendo rw'imyaka 20 bamaze ndetse n'ibyo bakora bagatekereza mu myaka 20 iri imbere. Nk’itsinda ry’icyitegererezo rifite ibigwi, yabasabye kandi gushaka uko bigisha no guhugura andi matsinda yo mu matorero atandukanye ndetse abemerera kuzabibasabira abayobozi b’amatorero abarizwa muri Alliance.


Bakase umutsima (cake) ufite ishusho ya piano bakorewe na Petersbakers

Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda z'amanywa. Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda anyuranye ya hano mu Rwanda. Kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 kuri Alarm Ministries ni amashimwe akomeye kuri bo dore ko banyuze mu rugendo rutoroshye ubwo batangiraga ivugabutumwa nk'uko Mazeze Charles umuyobozi w'iri tsinda yabitangarije abitabiriye ibi birori.

Yagize ati "Kuvuga Minisiteri byari ibintu bigoye kubyumva, cyari ikintu gishyashya" Yunzemo ko Imana yabijeje ko izabana nabo ari nabyo byabakomeje mu rugendo bamaze imyaka 20. Yavuze ko Imana yabiyeretse rwose kugeza n'uyu munsi.

Pastor Angellique (ibumoso) umugore wa Apotre Gitwaza, Bishop Dr Masengo (hagati) hamwe n'umufasha we (iburyo)

Muri ibi birori haririmbye abaririmbyi All Stars irimo abahanzi n'abaririmbyi b'abahanga mu majwi. Bakurikiwe n'ijambo ry'Umuyobozi Mukuru wa Alarm Ministries ari we Mazeze Charles, nawe wakurikiwe n'umwigisha w'ijambo ry'Imana ari we Rev Aaron Ruhimbya umushumba wa ERC Kimisagara. Yavuze ko Alarm Ministries yabereye benshi iriba ryiza, ashimangira ko iriba ryiza rihora ririndwa.

Mu ijambo rye Mazaze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries yavuze ko batangiye mu gihe benshi batumvaga akamaro ka "Ministry". Ngo iyo babaga bari mu rusengero baririmbaga indirimbo ivuga ngo 'Turi hano Mana". Yibukije ko hari igihe bakuwe kuri stage ubwo bari mu gitaramo ndetse bashyirwa mu modoka barataha.

Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries

Yakomeje avuga ko muri 2009 ari bwo babonye ubuzima gatozi batangira gukora umurimo w'Imana mu buryo bukomeye. Kugeza ubu bafite aho bakorera (Office). Yavuze ko bashima Imana yabafashije mu rugendo rwo kuramya Imana kandi ko bashyizeho urufatiro rwo kuyiramya mu Rwanda no hanze yayo.

Yatanze ubuhamya avuga ko mu nsengero zimwe na zimwe baririmba indirimbo za Alarm Ministries. Yavuze ko bifuza gukora icyicaro cya Alarm ndetse ko banafite ishuri bubatse i Rulindo bazashyiramo aho kwigishishiriza umuziki iyi akaba ari intego bihaye mu myaka itanu iri imbere.

Alarm Ministries kandi irifuza gushyiraho no gutegura abakiri bato (Academy). Kugeza ubu bamaze kubona ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo bizabafasha kubona abandi banyamuryango ba Alarm Ministries.


All stars abaririmbyi b'intoranywa baririmbye muri ibi birori

Pastor Angellique Nyinawingeri umugore wa Apotre Gitwaza

Diane Nyirashimwe wo muri Healing WT na True Promises

Hon Bamporiki Edouard umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu yitabiriye ibi birori


Serge Iyamuremye

AMAFOTO: Evode Mugunga-Inyarwanda Art Studio

INKURU: Gideon N.M & Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND