RFL
Kigali

Dj Arafat yasezeweho bwa nyuma mu gitaramo cy'ibyamamare ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2019 12:33
0


Ange Didier Houon wamamaye mu muziki nka Dj Arafat, yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’ibyamamare ku isi, wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira mu rucyererera rw’uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019.



Abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu Mujyi wa Abidjan basezera bwa nyuma kuri Dj Arafat bakunze igihe kinini.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe na benshi barimo Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivore n’abandi banyacyubahiro nk’uko BBC ibivuga.

Dj Arafat [Arafat Muana] ni umunya-Cote d’ivoire wari uzwi cyane nk'umwami wa ‘Coupe Decale’. Yitabye Imana ku wa 12 Kanama 2019 azize impanuka y’ipikipiki(moto). 

Umuhango wo kumusezeraho wabereye muri sitade Felix Houphouet Boigny mu Mujyi wa Abidjan witabiriwe n’abarenga 200,000 nk'uko Africa News ibivuga.

Sitade ya Félix Houphouët Boigny isanzwe yakira abantu 35,000. Muri uyu muhango Guverinoma yatanze amadorali 250,000.

Guverinoma ya Cote d'Ivoire yateguye igitaramo cyo gusezera kuri Dj Arafat

Dj Arafat yari azwi nk’umuntu ukunda gutega moto muri Gicurasi 2019 yashyize hanze indirimbo yise ‘Moto moto’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.

Umuhango witabiriwe n’ibyamamare mu muziki ku isi nka Fally Ipupa [ Ategerejwe i Kigali mu Ukuboza 2019], umunyamuziki Maître Gims, Davido, Sidiki Diabaté, Koffi Olomide, Vegedream, Keblack, Dadju n’abandi.

Nyina wa Dj Arafat yamusezeho mu marira n’agahinda ahozwa n’umukinnyi w’umupira w’amagura Drogba wamamaye cyane muri Cote d’Ivoire no ku isi yose. Abana be nabo bamusezeyeho bavuga amagambo akomeye. Umugore we yarize arahogora.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye uyu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Dj Arafat baririmbye guhera saa moya z’ijoro kugeza saa yine z’ijoro, abandi bahera saa yine z’ijoro n’iminota mike kugeza mu gitondo saa kumi z’igitondo.

Umurambo wa Dj Arafat wagejejwe muri sitade saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Ababanye nawe, abo mu muryango n’abandi batanze ubuhamya bw’uko bamuzi mu buzima bwo se babanyemo. Arashyingurwa ahitwa WilliamsVille i Adjame

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wanyujijwe kuri Televiziyo RTI ndetse wanatambukijwe ku nyakira mashusho nini ziri muri sitade no hanze yaho.


Umuhanzi Malian na Minisiri w'Ingabo muri Cote d'Ivoire mu bitabiriye gusezera bwa nyuma kuri Dj Arafat

Abana ba Dj Arafat bamusezeyeho

Umugore wa Dj Arafat yarize

Dj Arafat yabutse izina muri Afurika y'Uburengerazuba n'ahandi

'

Umuhanzi Davido

Umuhanzi J.Martins

Drogba yahojeje nyina wa Dj Arafat

Nyina wa Dj Arafat yasutse amarira asezera ku mwana we

Umuhango wo gusezera kuri Dj Arafat witabiriwe n'umubare munini







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND