RFL
Kigali

Nairobi: Nsabimana Aimable yafashije Police FC gutsinda Abarundi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2019 10:50
0


Ikipe ya Police FC iri mu mikino ihuza Abapolisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yongeye kubona intsinzi itsinda u Burundi igitego 1-0 mu mukino wa kabiri kuri iyi kipe ihagarariye u Rwanda.



Nsabimana Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba na kapiteni wa Police FC  ni we watsinze iki gitego cyabonetse ku munota wa 75’ w’umukino.

Police FC yatsinze u Burundi nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2019 bari batsinze Tanzania ibitego 3-0 mu mukino wa mbere kuri Police FC.

Kuri uyu wa Gatanu, Police FC irongera ikine undi mukino wuzuza ibiri y’umunsi aho bakina na Uganda (15h00’) ku masaha ya Kigali.


11 ba Police FC babanje mu kibuga 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko abarimo; Ntirushanwa Jean Aimee, Iyabivuze Osee na Olivier Usabimana bita Neymar bari babanje mu kibuga.


Abasifuzi n'abakapiteni

Aba bakinnyi bahawe umwanya wo kubanza mu kibuga baje bafata imyanya y’abari babanje mu kibuga ku mukino wa Tanzania barimo; Kubwimana Cedric Jay Polly, Songa Isaie na Ngendahimana Eric bita Song.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND