RFL
Kigali

Nairobi: Police FC yatangiye imikino ya EAPCO inyagira Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2019 21:48
0


Ikipe ya Police FC iri mu mikino ihuza Abapolisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangiye iri rushanwa inyagira Tanzania ibitego 3-0 mu mukino wabo wa mbere wakinwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2019 i Nairobi muri Kenya.



Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable akaba na kapiteni w’iyi kipe, Usabimana Olivier na Nshuti Dominique Savio.

Undi mukino, Police FC irawukina kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igitondo (09h00’) ihura n’u Burundi mbere yo kuzahura na Uganda saa kumi n’ebyiri (18h00’).


11 ba Police FC babanje mu kibuga 

Haringingo Francis umutoza mukuru wa Police FC yari yahisemo kubanzamo abakinnyi barimo; Habarurema Gahungu (GK), Munyakazi Yussuf Lule, Nshuti Dominique Savio, Songa Isaie, Muvandimwe JMV, Kubwimana Cedric, Ngendahimana Eric, Nduwayo Valeur, Mpozembizi Mohammed, Ndayishimiye Antoine Dominique & Nsabimana Aimable


Abasifuzi n'abakapiteni 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND