Kaminuza y’u Rwanda yari isanzwe itanga amabaruwa y'abemerewe kwiga kaminuza aho byabasabaga ko bajya ku ma college babaga bahawemo imyanya kuyafata ariko ubu aya mabaruwa ari gutangirwa kuri murandasi (online) bidasabye kugera ku ma college nk’ibisanzwe. Menya uko wabona iyawe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ni bwo kaminuza y’u Rwanda yasohoye amabaruwa (acceptance letters) y’abemerewe kwiga mu mwaka wa mbere mu mwaka wa mashuli 2019/2020, aho bayashyize ku rubuga rwabo ngo abanyushyuri bajye bayakuraho, ibintu bitari bisanzwe kuko ubusanzwe umunyeshyuri yajya ku cyicaro cya college bamuhaye akajya gufata iyi baruwa.
Itangazo ryasohowe na Kaminuza y'u Rwanda
Uko umunyeshyuri abona iyi baruwa icyo akora ni ugufata umubare (registration number) yahawe igihe yasabaga kwiga muri kaminuza, ubundi yamara kuyishyira ahagenwe agakurikiza amabwiriza n’ibisabwa byose ubundi akabona copy akajya kuyi printing.
Ikoranabuhanga ni igisubizo cyo kwirinda guta amafaranga n'umwanya bya hato na hato dore ko ubusanzwe hari igihe umunyeshuli yaturukaga nko mu ntara akaza i Kigali gufata iyi baruwa hakaba hari n’igihe yayibona hashize iminsi ariko magingo aya iki kibazo kaminuza y’u Rwanda yagisubije. Kanda hano ubashe kubona ibaruwa yawe.
TANGA IGITECYEREZO