RFL
Kigali

TOTAL CAF CL: Rayon Sports yasezerewe ibanje kugwa miswi na Al-Hilal

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/08/2019 21:32
1


Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) nyuma yo kunganya na Al-Hilal 0-0 mu mukino wo kwishyura waberaga i Khartoum muri Sudan kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019.



Wari umukino wo kwishura waberaga i Khartoum muri Sudan kuko umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kuba Al-Hilal FC yarabashije kubona igitego mu mukino ubanza, byatumye ikomeza mu ijonjora rya kabiri ry'iyi mikino aho izahura na Enyimba SC yo muri Nigeria.

Enyimba SC yageze mu ijonjora rya kabiri isezereye Rahimo ku giteranyo cy'ibitego 6-0 (1-0, 5-0) mu mikino ibiri.

Kayiranga Baptiste n’umutoza mukuru yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo; Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi2, Nshimiyimana Amran 5, Habimana Hussein Eto’o 20, Mugheni Kakule Fabrice 27, Iranzi Jean Claude 21, Ulimwengu Jules 7 na Michael Sarpong 19.


Al-Hilal ubwo bari i Kigali mu mukino ubanza 

Rugwiro Herve yaje kugubwa nabi muri uyu mukino ahita asimburwa na Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa asimbura Mugheni Kakule Fabrice mu gihe Cyiza Hussein yasimbuye Iranzi Jean Claude.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports igaruka mu Rwanda ndetse icyiciro cya mbere kikazagera i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ahagana saa sita z'amanywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sembagare Peter4 years ago
    amatsinda batubwiye naya se? aliko jye uko mbibona nkuko twali twasabye KO uliya mukino ubera mukindi gihugu nsanga uliya wali umuti ,gusa nuko CAF yahise ituvumbura tuli kuwuvuguta.





Inyarwanda BACKGROUND