RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya 'Ewe Mungu' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2019 16:37
0


Nyuma y'iminsi micye ateguje abakunzi be indirimbo ye nshya 'Ewe Mungu', kuri ubu Gaby Kamanzi yamaze kuyishyira hanze ndetse yasohokanye n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba ziri kuri album ya kabiri ya Gaby Kamanzi nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Moriah Entertainment ifasha uyu muhanzikazi mu muziki.



Gaby Irene Kamanzi akunzwe cyane mu ndirimbo 'Arankunda'. Muri iyi minsi ahugiye cyane mu gukora album ye ya kabiri azamurika mu mpera z'uyu mwaka. Iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album ye ya kabiri, iri mu rurimi rw'Igiswahili. Ni indirimbo yakoreye abakunzi be bari mu Rwanda, mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba ndetse n'abandi bose bumva uru rurimi. 

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Didier Touch mu gihe amashusho yayo yafashwe ndetse agatunganywa na Bob Chris Raheem ukorera mu Ikuzo Studios. Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi ba Gaby Kamanzi n'abandi bose bamenye amakuru y'uko agiye kuyibagezaho. 


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EWE MUNGU' YA GABY KAMANZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND