Airtel Rwanda
Kigali

Abayapani n’Abaholandi batwaye imidali ya Zahabu mu gikombe cy’isi cya Beach Volleyball cyaberaga i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2019 17:24
0

Ikipe y’igihugu y’u Buyapani igizwe na Kensuke Shoji afatanya na Masato Kurasaka yatwaye umudali wa Zahabu w’irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball ryaberaga mu karere ka Rubavu batsinze Denmark ((Houmann/Stormly) amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.



Japan (Shonji na Kurusaka) batwaye umudali wa Zahabu mu bagabo batsinze Denmark (Houmann/Stormly)  amaseti 2-1 (12-21,21-17,17-15) ku mukino wa nyuma.


Japan (1) yahawe umudali wa Zahabu, Denamrk (2) itwara Silver mu gihe Team Bello (England) yabaye iya gatatu


Denmark yatsindiwe ku mukino wa nyuma 

Japan yahawe umudali wa Zahabu, Denmark batwara umudali wa “Silver” mu gihe England (Team Bello) batwaye umudali wa “Bronze” nk’ikipe yabaye iya gatatu mu irushanwa.



Umukino wa Denmark (Umukara) na Japan (Umutuku) bahatanira umudali wa Zahabu

Ikipe ya Japan ku mukino wa nyuma


Ikipe ya Denmark mu mukino wa nyuma

Umukino wa nyuma igisobanuro cyiza cya Beach Volleyball

Mu cyiciro cy'abagore ikipe ya Netherlands yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Denmark amaseti 2-0 (21-17, 23-21). Netherlands yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze England (Grimson/Palmer) amaseti 2-1 (20-22, 21-19 na 15-10) muri 1/2. Denmark ni yo yari yatsinze u Rwanda muri 1/2.


Netherlands (1) batwaye umudali wa Zahabu kuko batsinze Denmark (2) mu gihe Abongereza basoje ku mwanya wa 3

Muri iki cyiciro cy'abagore, u Buholandi bwatsindiye umudali wa Zahabu, Denmark batsindiye umudali wa "Silver" mu gihe England batahanye umudali wa "Bronze" nk'ikipe ya gatatu mu irushanwa.


Ifoto igaragaza ibihugu byatwaye imidali muri rusange 


Ikipe y'abakobwa b'u Buholandi bishimira intsinzi


Ubwo Abaholandi bakinaga na Denmark ku mukino wa nyuma mu bagore

Minisitiri wa siporo n'umuco, Nyirasafari Esperence yitabiriye isozwa ry'imikino



Abafana ku mukino wa nyuma

Dr.Kabera Callixte (Ibumoso) umuyobozi wungirije muri kaminuza ya UTB akaba na perezida w'inama y'inteko rusange muri FRVB hano yaganiraga na Bugingo Emmanuel (Iburyo) wahoze ari umuyobozi wa siporo muri MINISPOC ubu akaba ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite mu Rwanda

Mu cyiciro cy'abagabo, England (Jo Bello & Ja Bello) yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Japan (Murakami/Shimizu) amaseti 2-0 (21-18, 21-15). Mu bagore, ikipe ya England (Palmer & Grimson) yatwaye umwanya wa gatatu itsinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-10, 21-14).



Ikipe y'Abongereza yatsinze u Rwanda mu gushaka umwanya wa gatatu

Hakizimana Judith na Nzayisenga Charlotte batsindiwe mu gushaka umwanya wa 3

Team Bello (England) batwaye umwanya wa gatatu mu bagabo

Dore uko imikino ya 1/2 yarangiye mu bagabo:

Japan (Hitoshi Murakami and Keisuke Shimizu) 0-2 (21-23, 21-23) Denmark(Nicolay Houmann/Jacob Stormly)

-England (Javier Bello/Joaquin Bello) 0-2 (18-21,17-21) Japan (Kensuke Shoji/Masato Kurasaka)

Dore uko imikino yarangiye mu cyiciro cy'abagore:

- Nzayisenga Charlotte & Hakizimana Judith (Rwanda) 0-2 (13-21,10-21) Zibrandtsen &Olsen (Denamark)

-Van Driel/Reinders(Netherland) 2-1(20-22, 21-19, 15-10) Palmer/Grimson (England)


Nzayisenga Charlotte ashaka uko yakora inota imbere y'Abongereza


Hakizimana Judith mu kirere ashaka umupira



Nzayisenga Charlotte agenzura umupira


Karekezi Leandre umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ahamya ko irushanwa ryagenze neza mu buryo bw'imitegurire



Joep Van Lersel umukozi w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball ku isi (FIVB) akaba yari umuyobozi wa tekinike muri iri rushanwa yahamije ko ryagenze neza kandi ashima cyane abanyarwanda bafatanyije mu migendekere myiza y'irushanwa


Ikipe y'igihugu y'abakobwa ba Cote d'Ivoire yakurikiye imikino ya nyuma kuko yasezerewe hakiri kare

....Andi mafoto yaranze itangwa ry'ibihembo....




Abasifuzi bashimwe ku kazi gakomeye bakoze 



Abanyamakuru batangiye bakanasoza irushanwa batambutsa amakuru mu buryo butandukanye nabo bahawe icyemezo cy'ishimwe rya FIVB na FRVB



Ifoto isoza gahunda yo guhemba abakinnyi 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND