RFL
Kigali

AFRIMA ibihembo bikomeye byari byitezwe ko bizatangirwa mu Rwanda byamaze kwimurwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2019 13:29
0


Mu ibanga rikomeye mu Rwanda hari hamaze igihe habera ibiganiro bijyanye no kuba u Rwanda rwakwakira ibihembo bya “All Africa Music Awards” ibihembo biri mu bikomeye muri Afurika byitabirwa n'abahanzi b’ibyamamare.



Amakuru Inyarwanda ikura imbere mu bari muri ibi biganiro avuga ko u Rwanda rwasabaga guhabwa gutegura ibi birori byo guhemba abahanzi baba bitwaye neza muri Afurika. Icyakora ngo ntabwo ariko byanzuwe. Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zose zarebwaga n’iki gikorwa zirimo abasanzwe bategura ibi bihembo, kompanyi yifuzaga kubitegura mu Rwanda ndetse na RCB (Rwanda Convention Bureau) n'abandi banyuranye hanzuwe ko uyu mwaka bitakunda ko u Rwanda rwakira iki gikorwa.

Amakuru atugeraho avuga ko ngo byatewe nuko iminsi yabagendanye biba ngombwa ko babisubika bagafata icyemezo cyo kuzategura iki gikorwa umwaka utaha cyane ko ari igikorwa kiba mu kwezi kwa Ugushyingo bityo ngo bibaye ko kibera mu Rwanda byazategurwa umwaka utaha. Mu gihe u Rwanda rutabonye aya mahirwe ibi bihembo byitezwe ko bizatangirwa muri Nigeria aho bisanzwe bitangirwa nubwo ababitegura batangiye gutekereza uko babijyana mu bihugu  binyuranye.

WizkidIbi bihembo byitabirwa nabahanzi bakomeye, aha Wizkid yari ateruye igikombe cye

Ibi bihembo bya AFRIMA byatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2014 kuva icyo gihe byaberaga muri Nigeria usibye umwaka wa 2018 byatangiwe muri Ghana,. Bibaye nta gihindutse mu mwaka wa 2020 u Rwanda narwo rushobora kubyakira nyuma yuko bigaragaye ko uyu mwaka bitakunda cyane ko igihe cyagiye kandi bizatangwa mu Ugushyingo 2019. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND