RFL
Kigali

Young Grace yibarutse imfura ye yise Diamante amusezeranya kuzamutonesha

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2019 12:04
4


Umuraperikazi nyarwanda, Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa yanamaze guha izina rya Diamante. Mu rukerera rw'uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019 saa kumi n'iminota ine z'igitondo, ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye.



Nyuma y’amezi 9 ategerejwe n’amatsiko menshi na nyina Young Grace ndetse n'abakunzi b'uyu muraperikazi, kuri uyu wa Gatandatu Diamante yavutse. Young Grace yabyariye mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu aho yari yaragiye kubyarira hafi n’umuryango we n’ababyeyi be. Uyu mwana, Young Grace yamubyaranye na Rwabuhihi Hubert wanamwambitse impeta amusaba ko bazabana n'ubwo hari amakuru ahamya ko batandukanye.

Young Grace yibarutse imfura ye nyuma yo kumukorera indirimbo ari zo; “Diamante” na “You can do better”. Nyuma y'amasaha macye amaze kwibaruka imfura ye, Young Grace yanditse kuri konti ye ya Instagram ko yibarutse umwana mwiza w'umukobwa mu rukerera rw'uyu wa Gatandatu saa kumi n'iminota ine. Yunzemo ati "Nguhaye ikaze mfura yanjye Diamante, nzagukunda, nzagutetesha, nzagutonesha, ntacyo uzamburana, iryo ni isezerano nguhaye."

Young Grace

Young Grace yibarutse imfura ye


Ubutumwa bwa Young Grace nyuma yo kwibaruka imfura ye

REBA HANO 'DIAMANTE' INDIRIMBO YOUNG GRACE YAHIMBIYE IMFURA YE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana silas4 years ago
    Tumuhaye impundu, niyonkwe.
  • Mugisha4 years ago
    Muraho isi irimo kugana ahantu habi cyane,cyera umukobwa yabyariraga murugo ababyeyi bagatangira kumusezeraho kuko yararohwagwa. Mugihe mu myaka 15 ishize nogusubira inyuma mwamenyaga ko mwagushije ishyano abantu bakabihisha ndetse bikaba igisebo gikomeye kumiryango umukobwa yakomokagamo none uyu munsi abantu barabirata mw'itangazamakuru rekareka bigasa nkaho aribyiza bikaba ikitegererezo kubana bato. Mwibwirako ibyakozwe n'umustari bigahabwa umugisha nitangazamakuru ko atari ukwereka abato kokubyarira murugo kubabyeyi aribyiza cyane? Niyonkwe ariko sinzi ukomubyumva niba ari amakuru mazima yigisha yabuze simbizi.
  • Erenest Ntezukwigira4 years ago
    Une Belle Fille Diamente! Tuguhay;ikaze Mumuryango Nyarwanda Turakwishimiy! Imana Ize Ikomeze Ikurinde Uzubere Vyose Papa Na Ma Bawe! Maze Uze Ukurane Ikinyabufura; Nimico Myiza Yabanyarwandakazi Kuva Kera Na None! Félicitation kuri wew yung grace
  • Ton4 years ago
    Wow congratulations YoungGrace!Tumuhaye impundu!





Inyarwanda BACKGROUND