Umuraperikazi nyarwanda, Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa yanamaze guha izina rya Diamante. Mu rukerera rw'uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019 saa kumi n'iminota ine z'igitondo, ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye.
Nyuma y’amezi 9 ategerejwe n’amatsiko menshi na nyina Young Grace ndetse n'abakunzi b'uyu muraperikazi, kuri uyu wa Gatandatu Diamante yavutse. Young Grace yabyariye mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu aho yari yaragiye kubyarira hafi n’umuryango we n’ababyeyi be. Uyu mwana, Young Grace yamubyaranye na Rwabuhihi Hubert wanamwambitse impeta amusaba ko bazabana n'ubwo hari amakuru ahamya ko batandukanye.
Young Grace yibarutse imfura ye nyuma yo kumukorera indirimbo ari zo; “Diamante” na “You can do better”. Nyuma y'amasaha macye amaze kwibaruka imfura ye, Young Grace yanditse kuri konti ye ya Instagram ko yibarutse umwana mwiza w'umukobwa mu rukerera rw'uyu wa Gatandatu saa kumi n'iminota ine. Yunzemo ati "Nguhaye ikaze mfura yanjye Diamante, nzagukunda, nzagutetesha, nzagutonesha, ntacyo uzamburana, iryo ni isezerano nguhaye."
Young Grace yibarutse imfura ye
Ubutumwa bwa Young Grace nyuma yo kwibaruka imfura ye
REBA HANO 'DIAMANTE' INDIRIMBO YOUNG GRACE YAHIMBIYE IMFURA YE
TANGA IGITECYEREZO