RFL
Kigali

CECAFA U15: Amavubi yabonye itike ya ½ nyuma yo gutsinda Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 15:36
1


Ikipe y’u Rwanda y’abana batarengeje imyaka 15 yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 iri kubera i Asmara muri Erythrea nyuma yo gutsinda Tanzania ibitego 2-1.



Umukino Amavubi bakinnye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019, u Rwanda twatsindiwe na Hoziyana Kenedy(4’) na Irahamye Eric (32’) mu gihe Tanzania yatsindiwe na Katuli Rabbin Sanga (8’). Irahamye Eric yahise yuzuza ibitego bine muri iri rushanwa.


11 b'Amavubi babanje mu kibuga

U Rwanda rwujuje amanota icyenda (9) mu mikino itatu bakaba bafite undi mukino bazahuramo na Uganda kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019.


11 ba Tanzania babanje mu kibuga    


Ni umukino u Rwanda rwakozemo akazi ko kwirinda kwinjizwa igitego cya kabiri 


U Rwanda rwatsinze Tanzania mbere yo guhura na Uganda kuri iki Cyumweru

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evabro musanze4 years ago
    Ibi nibyo twahoze twifuza kuva kera kd.ninabyo twifuza kuri aba bana mugihe kizaza Nukuri ababishinzwe natwe twese nkabanyarwanda twishima twese iyo ikipe yacu amavubi yatsinze bityo rero ABABISHINZWE DUKOMEZE GUHARANIRA ICYASHIMISHA ABANYARWANDA TWESE





Inyarwanda BACKGROUND