RFL
Kigali

Kigali: Hari kubera igiterane cy'abagore 'Nyina wanjye' mu nsanganyamatsiko yiswe 'Umugore w'umunyabwenge arubaka'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2019 13:56
3


Eglise Vivante de Jesus Christ iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali yateguye igiterane cy'abari n'abategarugori cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama kugeza ku wa 25 Kanama 2019.



Iki giterane kizwi ku izina rya NYINA WANJE (Mubyeyi), ni igiterane kiba mu mpeshyi ya buri mwaka. Iyi ni inshuro ya 9 kibera mu Rwanda. Uyu mwaka gifite intego igira iti: "Umugore w'umunyabwenge arubaka". Umuyobozi w'abari n'abategarugori, UWINDATWA Angelique yavuze ko iyi ntego yakomotse muri Bibiliya mu igitabo cy'Imigani 14:1 havuga ngo " Umugore w'umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya".


Yakomeje asobanura ko Imana yahaye umugore, ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, umuryango mugari, Itorero ndetse n'igihugu. Muri iki giterane hakaba hazabamo inyigisho nziza, zongera gukangurira abari n'abategarugori, guhora bashaka ubwenge buva ku Mana kugira ngo babashe kubaka ibyo bagomba kubaka mu buzima bwabo, no mu ngo zabo. 

Akomeza avuga ko ijambo ry'Imana risezeranya ko udafite ubwenge, iyo abusabye Imana, abuhabwa kuko Imana itimana. Yakobo 1:5 Mme UWINDATWA Angelique yakomeje asobanura impamvu iki giterane gifite izina riri mu rurimi rw'Ikirundi NYINA WANJE. Yagize ati"Ni uko igitekerezo cyo gutangira iki giterane ngarukamwaka cyatangiriye i Burundi kandi intego ari ukukigeza hirya no hino ku Isi aho itorero Eglise Vivante rikorera."


Uwindatwa Angelique yavuze ko ku bw'ibyo bahisemo gukomeza kugumana umwimerere w'iri jambo risobanuye MUBYEYI mu kinyarwanda. Akomeza avuga ko bizeye ko inyigisho zizatangirwa muri iki giterane zizafasha abazacyitabira kuhakura impamba izabafasha kubaka ingo zabo. Muri iki gihe ingo nyinshi zigeramiwe no gusenyuka.


Bahize ko batazacikanwa n'iki giterane

Bamwe mu bigisha bazabwiriza muri iki giterane hari; Pastor Faith Kivuye, Pastor Adeline Gataha, Pastor Hortanse Mazimpaka wo muri Believers Worship Centre, Pastor Julienne Kabanda wa Jubille Revival Assembly na Ev Victoire  Nizeyimana wa Aglow Ministries. Abaririmbyi bazaririmba muri iki giterane: LIC na Papi Clever baririmba kuri uyu wa Gatanu 23 Kanama 2019, na New Melody izaririmba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019.

Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n'abari n'abategarugori b'itorero Eglise Vivante mu Rwanda kigahuza hamwe abari n'abategarugori baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abaturutse mu bihugu biri mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba. Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Gatanu, kiri kubera ku Kimihurura ku itorero Eglise Vivante de Jesus Christ buri munsi kuva saa mbiri n'igice za mu gitondo kugeza saa moya z'umugoroba.



Igiterane cy'Abali n'Abategarugori cyiswe 'Nyina wanjye 2019'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Busine4 years ago
    ndabashimiye kunsanganyamatsiko mwateguye :umugore Uzi ubwenge arubaka.irijambo ni ukuri kuzuye.iyo umugore azi icyo gukora gikwiye urugo rurakomera.ni ubwo haba mubibazo agerageza kubyitwaramo neza.Murakoze.
  • Busine4 years ago
    ndabashimiye kunsanganyamatsiko mwateguye :umugore Uzi ubwenge arubaka.irijambo ni ukuri kuzuye.iyo umugore azi icyo gukora gikwiye urugo rurakomera.ni ubwo haba mubibazo agerageza kubyitwaramo neza.Murakoze.
  • Mahoro4 years ago
    NYINA WANJYE ni uruhe rurimi? Niba ari ikinyarwanda cyaba gipfuye pe..bazabikosore. Abari n'abategarugori bavuga abagore. Naho ubundi ni byiza bakomereze aho babigishe wenda taux ya divorce iriho yagabanuka! N'abagabo ntibakabibagirwe. Merci





Inyarwanda BACKGROUND