RFL
Kigali

Rubavu: Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Hakizimana yageze muri ½ ikuyemo indi kipe y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 14:11
0


Ikipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith yageze muri ½ cy’irangiza itsinze indi kipe y’u Rwanda igizwe na Muhoza Louise/Musabyimana Penelope), iyi kipe bayitsinze amaseti 2-0.



Wari umukino wa ¼ cy’irangiza wahuje amakipe yombi y’u Rwanda kuko tombola yaje kubahuza mu buryo n’ubundi amakipe yagiye ahura. Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith iheruka mu myiteguro yabereye mu Buyapani yatsinze iya Muhoza Louise/Musabyimana Penelope) amaseti 2-0 ((21-14,21-08).


Nzayisenga Charlotte (1) na Hakizimana Judith (2) ikipe y'u Rwanda yageze muri 1/2


Musabyimana Peneloppe (1) na Muhoza Louise (2)


Hakizimana Judith mu kirere ashaka umupira


Musabyimana Penelope arwana no guhiga umupira

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya Charlotte Nzayisenga na Hakizimana Judith izahura na Denmark (Zibrandtsen/Olsen) yageze muri iki cyiciro itsinze Cote d’Ivoire amaseti (Fieny/Miessan) 2-0 (21-5,21-8).

Indi kipe y’u Rwanda y’abakobwa yari igizwe na Nyirarukundo Christine/Umulisa Pacifique) yatsinzwe n’u Buholandi amaseti 2-0 (08-21, 10-21) bityo Abaholandi bagera muri 1/2 aho izahurira na England (Bello &Bello).


Nyirarukundo Christine (1) na Umulisa Pacifique (2) yatsizwe n'u Buholandi muri 1/4



Ikipe y'u Buholandi yageze muri 1/2 itsinze u Rwanda

Umukino w'u Rwanda n'u Buholandi

Nzayisenga Charlotte avuga ko umukino bazahuramo na Denmark utoroshye ariko icyo bagomba gukora nk’abanyarwanda bari mu rugo ari ugutanga imbaraga zose bafite kugira ngo bagere ku mukino wa nyuma.

“Denmark ni ikipe ikomeye kandi natwe ntabwo tworoshye. Icyo tugomba gukora ni ugutanga ibyo dufite byose kugira ngo dushake intsinzi. Ni ikipe nabonye ikinisha mu mutwe cyane icungana n’amakosa yo guhagarara nabi kugira ngo bagutere umupira aho utari”. Nzayisenga


Nzayisenga Charlotte aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Muri iyi mikino, hasigayemo ikipe imwe y’u Rwanda (abagore) mu gihe mu bagabo amakipe yose yavuyemo atageze muri ¼ .


Ikipe ya Cote d'Ivoire yaje mu irushanwa itumiwe yatsinzwe na Denmark amaseti 2-0 muri 1/4






Nyirarukundo Christine arwana n'umupira



Umulisa Pacifique mu mukino


Ubwo umukino w'u Rwanda n'u Buholandi wari urangiye

...andi mafoto yaranze iyi ikino y'abakobwa.....






















Nzayisenga Chralotte (1) na Hakizimana Judith (2) bazakina umukino wa 1/2 kuri uyu wa Gatandatu ubwo hazaba hanasozwa irushanwa

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND