RFL
Kigali

Rubavu: Vision Jeunesse Nouvelle yateguye amarushanwa ngaruka mwaka yiswe 'Impano Yanjye' azajya ahuza abanyempano

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/08/2019 10:12
0


Amarushanwa yiswe Impano Yanjye yateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuvumbura, kunoza no guteza imbere impano zarwo binyuze muri Vision Jeunesse Nouvelle yayateguye. Aya marushanwa azajya aba ngaruka mwaka ahuze abanyempano nyuma abatsinda bafashwe guhabwa amahugurwa n'imyitozo.



Biteganyijwe ko aya marushanwa azatangira tariki 24 na 25 Kanama 2019 kuri VJN. Umwe mu bakozi ba Vision Jeunesse Nouvelle mu ishami ry’umuco nawe uri mu bategura iki gitaramo Philemon waganiriye na Inyarwanda.com yavuze uko aya marushanwa azakorwa asaba ababyeyi kurekura no gushishikariza abana babo kwitabira amarushanwa. Mu magambo ye yagize ati:

Aya ni amarushanwa yashyizweho mu buryo bwo gufasha abana kubyaza umusaruro impano zabo, kuwa gatandatu tuzaba dufite abana mirongo itanu (50) bazaturuka mu mirenge itanu mu mpano zitandukanye. Muri abo bana tuzakuramo abana makumyabiri (20) gusa abe aribo bazahatana, ku cyumweru dukuremo abana icumi (10) bahuzwe n'abandi bantu bakomeye bafite impano zamaze kugirira akamaro. Noneho babahe amahugurwa babigishe uburyo bazabyaza umusaruro impano zabo kandi twizeye ko ibi bintu bizafasha ku mpande zombi.Turasaba ababyeyi kuzarekura abana ndetse turasaba buri wese ufite impano yo kubyina n'izindi ko atazacikanwa n'aya mahirwe.

Umwe mu rubyiruko rukorera imyitozo yo kubyina muri iki kigo cya VJN waganiriye na Inyarwanda yavuze ko ibi ari ibyiza biri kwiyongera ku bindi na cyane ko iki kigo ngo kibafatiye runini harimo no kubatekerereza ibifite inyungu y’ejo hazaza. Uyu musore yakomeje avuga ko nabo bagiye gukora iyo bwabaga buri muntu ku giti cye bakabyaza umusaruro iki gikorwa ndetse ngo bakaba bizeye ko impano zari zarazimye zizongera guhagurutswa.


Aya marushanwa yise 'Impano Yanjye' azajya aba buri mwaka ahuze abanyempano batandukanye. Urubyiruko mirongo itanu ruzaturuka mu mazone atandukanye abarizwa mu mirenge Itanu ariyo Gisenyi, Rubavu, Rugerero, Nyamyumba na Nyundo rufite impano mu mbyino zigezweho ruzitabira amarushanwa azabera muri Centre culturel hakazatoranywa abana icumi bazahabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi kuri iyo mpano bakanatozwa uburyo bwo kubyaza umusaruro impano yabo.


Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya mbere azajya aba buri mwaka

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND