Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 haratangira imikino ibanziriza iya nyuma aho mbere y’uko hakinwa imikino ya ¼ hazakinwa imikino iha amwe mu makipe kwinjira muri iki cyiciro cyamaze kugerwamo n’amakipe ane.
Ikipe y’u
Rwanda mu bagabo isigaye muri iri rushanwa igizwe na Gatsinzi Venuste na
Hagabintwari Fils, ikipe yatsinzwe umukino umwe igatsinda undi bityo bikayiha
amahirwe yo kujya mu mikino ya kamarampaka yo kwinjira muri ¼ cy’irangiza.
Gatsinzi Venuste (2) na Hagabintwari ils (1) niyo kipe y'abagabo y'u Rwanda iri mur irushanwa kuko andi abiri yavuyemo
Iyi kipe yatsinze
Japan amaseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10) mu mukino wa mbere mu itsinda rya
kane (D), ibi byaje kubaha amahirwe yo guhita bacakirana na Sweden
(Lundgreen/Tegernot) yatsinze Norway (Tellnes/Iversen) amaseti 2-0 (21-7 na
212).
Gatsinzi Venuste na
Hagabintwari Fils baje gutsindwa na Sweden (Peter/Jacob) amaseti 0-2
(14-21,17-21).
Nyuma yo gutsinda umukino umwe muri ibiri bakinnye,
Gatsinzi Venuste na Hagabintwari babonye amahirwe yo kujya mu cyiciro cy’andi
makipe bahuje umusaruro kugira ngo bazahatanire itike ntakuka yo kubajyana muri
¼ cy’irangiza.
Gatsinzi Venuste ashaka inota
Sweden
(Lundgren/Tegenrot), Denmark (Homann/Stormly), England (Belo/Belo) na Czech
Rep. (Sramek/Gala) niyo makipe yageze muri ¼ cy’irangiza.
Dore uko gahunda y’amakipe
ashaka itike ya ¼ imeze:
08:30 Japan
(Murakami/Shimizu) vs. Norway (Opsahl/Oftaas)
08:30 Japan
(Koshikawa/Ikeda) vs England (Gacia-Kidd/Bialokoz) - Court 2
09:30 Norway (
Tellnes/Iversen) vs Cyprus (Liotatis/Chrysostomou)
09:30 Japan
(Shoji/Kurakasa) vs. Rwanda (Gatsinzi/Habanzintwari)
Mu cyiciro
cy’abagore amakipe abiri y’u Rwanda yatsinzwe imikino yakinnye uko ikipe igizwe
Mulisa afatanya na Nyurarukundo yatsinzwe na England (Palmer/Grimson) amaseti 0-2
(05-21, 09-21).
Ikipe y'abakobwa b'u Rwada ikina na England
Indi kipe y’u Rwanda igizwe na (Musabyimana Penelope /Muhoza) yatsinzwe na Denmark amaseti Zibrandtsen/Olsen) 0-2 (11-21, 06-21).
Musabyimana Penelope ajya gutangiza umukino
Musabyimana Penelope (Ibumoso) na Muhoza ubwo bakinaga na Denmark
England na Denmark bafite ikipe imenyeranye kurusha u Rwanda
Dore uko abakobwa
bazahura mu mikino ya ¼
10:30: Netherlands
(Van Driel/Teinders) vs Rwanda (Nyirarukundo/Umulisa)
11:20: Denmark (Zibrandtsen/Olsen) vs Côte d'Ivoire
(Fieny/Miessan)
12:10: Rwanda
(Nzayisenga/Hakizima) vs. Rwanda (Muhoza/Musabyimana)
Mu gufasha umwana kureba irushanwa ashyirwa ku ntugu z'umubyeyi
Kawuberi (Ibumoso) na Nkundamath (iburyo) bunze ubumwe
Imikinoirakomeza kuri uyu wa Gatanu
Amabendera ari kuba yazonzwe n'umuyaga
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO