RFL
Kigali

Rubavu: Ikipe ya Gatsinzi na Fils iri mu makipe abanza gutahatana mbere y’uko hatangira imikino ya ¼ kuri uyu wa 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 8:47
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 haratangira imikino ibanziriza iya nyuma aho mbere y’uko hakinwa imikino ya ¼ hazakinwa imikino iha amwe mu makipe kwinjira muri iki cyiciro cyamaze kugerwamo n’amakipe ane.



Ikipe y’u Rwanda mu bagabo isigaye muri iri rushanwa igizwe na Gatsinzi Venuste na Hagabintwari Fils, ikipe yatsinzwe umukino umwe igatsinda undi bityo bikayiha amahirwe yo kujya mu mikino ya kamarampaka yo kwinjira muri ¼ cy’irangiza.



Gatsinzi Venuste (2) na Hagabintwari ils (1) niyo kipe y'abagabo y'u Rwanda iri mur irushanwa kuko andi abiri yavuyemo

Iyi kipe yatsinze Japan amaseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10) mu mukino wa mbere mu itsinda rya kane (D), ibi byaje kubaha amahirwe yo guhita bacakirana na Sweden (Lundgreen/Tegernot) yatsinze Norway (Tellnes/Iversen) amaseti 2-0 (21-7 na 212).

Gatsinzi Venuste na Hagabintwari Fils baje gutsindwa na Sweden (Peter/Jacob) amaseti 0-2 (14-21,17-21).

Nyuma  yo gutsinda umukino umwe muri ibiri bakinnye, Gatsinzi Venuste na Hagabintwari babonye amahirwe yo kujya mu cyiciro cy’andi makipe bahuje umusaruro kugira ngo bazahatanire itike ntakuka yo kubajyana muri ¼ cy’irangiza.

Gatsinzi Venuste ashaka inota

Sweden (Lundgren/Tegenrot), Denmark (Homann/Stormly), England (Belo/Belo) na Czech Rep. (Sramek/Gala) niyo makipe yageze muri ¼ cy’irangiza.

Dore uko gahunda y’amakipe ashaka itike ya ¼ imeze:

08:30 Japan (Murakami/Shimizu) vs. Norway (Opsahl/Oftaas)

08:30 Japan (Koshikawa/Ikeda) vs England (Gacia-Kidd/Bialokoz) - Court 2

09:30 Norway ( Tellnes/Iversen) vs Cyprus (Liotatis/Chrysostomou)

09:30 Japan (Shoji/Kurakasa) vs. Rwanda (Gatsinzi/Habanzintwari)

Mu cyiciro cy’abagore amakipe abiri y’u Rwanda yatsinzwe imikino yakinnye uko ikipe igizwe Mulisa afatanya na Nyurarukundo yatsinzwe na England (Palmer/Grimson) amaseti 0-2 (05-21, 09-21).



Ikipe y'abakobwa b'u Rwada ikina na England

Indi kipe y’u Rwanda igizwe na (Musabyimana Penelope /Muhoza) yatsinzwe na Denmark amaseti Zibrandtsen/Olsen) 0-2 (11-21, 06-21).

Musabyimana Penelope ajya gutangiza umukino 


Musabyimana Penelope (Ibumoso) na Muhoza ubwo bakinaga na Denmark


England na Denmark bafite ikipe imenyeranye kurusha u Rwanda 

Dore uko abakobwa bazahura mu mikino ya ¼

10:30: Netherlands (Van Driel/Teinders) vs Rwanda (Nyirarukundo/Umulisa)

11:20:  Denmark (Zibrandtsen/Olsen) vs Côte d'Ivoire (Fieny/Miessan)

12:10: Rwanda (Nzayisenga/Hakizima) vs. Rwanda (Muhoza/Musabyimana)

Mu gufasha umwana kureba irushanwa ashyirwa ku ntugu z'umubyeyi

Kawuberi (Ibumoso) na Nkundamath (iburyo) bunze ubumwe 







Imikinoirakomeza kuri uyu wa Gatanu 


Amabendera ari kuba yazonzwe n'umuyaga

PHOTOS: Saddam MIHIGO



    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND