RFL
Kigali

Cyera kabaye King James yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’inkumi yanakoreye indirimbo 'Icyangombwa' aherutse gushyira hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2019 17:32
1


King James umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda wamamaye mu kuririmba indirimbo ziganjemo izirimo amagambo y’urukundo, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya “Icyangombwa”, nyuma yaho aca amarenga ko yaba asigaye ari mu rukundo n’inkumi yanakoreye iyi ndirimbo.



Ubusanzwe iyi ndirimbo ubwo yayishyiraga hanze King James yabajijwe byinshi dore ko yari indirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo. Amashusho yayo  yafatiwe mu Rwanda cyane ko yo yayafatiye i Dubai ndetse ikaba ari indirimbo itagaragaramo umukobwa nyamara mu gihe indirimbo ayiririmba abwira umukobwa.

Ubwo yari akimara gushyira hanze iyi ndirimbo, King James yabajijwe na Inyarwanda impamvu nta mukobwa yigeze yifuza gushyira mu mashusho y’indirimbo. Yabanje gutangaza ko ari amahitamo ye, gusa umunyamakuru amutunguye mu butumwa bwa Whatsapp kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 akamubaza impamvu atashyize umukobwa mu mashusho y’iyi ndirimbo, byatumye atanga igisubizo gica amarenga y'uko ari mu rukundo n’inkumi yakoreye iyi ndirimbo.

King JamesImpamvu King James atigeze ashyira umukobwa mu mashusho ni uko uwagombaga kujyamo bitakunze ariko King James yizeye ko hari indirimbo ye azamushyiramo

King James yagize ati” Byaranejeje gukora indirimbo ngahitamo kudashyiramo umukobwa kuko uwo nayikoreye bitari guhita bishoboka, gusa ubwo nzamukorera nyinshi ndabizi iyo bizashoboka azagaragaramo ntakabuza. Bizanshimisha gusangira n'abanyarwanda urukundo rudasanzwe mukunda.” 

Abajijwe byinshi kuri uyu mukobwa yakoreye iyi ndirimbo King James yabaye ibamba yanga kugira icyo abitangazaho ndetse yanze no gutangaza izina ry'uyu mukobwa. Icyakora King James ahamya ko igihe nikigera abanyarwanda bazibonera byose. King James nubusanzwe ni umuhanzi udakunze kugaragaza byinshi ku buzima bwe bwite byagera ku nkuru z'urukundo bwo, no kuva na cyera ntiyigeze yifuza ko amakuru y’urukundo rwe ajya hanze cyane ko ari ubwa mbere King James ahamije ko afite umukobwa bakundana.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES "ICYANGOMBWA" 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo4 years ago
    Wowww byiza ndabikunze





Inyarwanda BACKGROUND