RFL
Kigali

Biyemeje kuba impuruza! Amateka utamenye ya Alarm Ministries igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2019 20:49
0


Iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho ko yakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi zirimo; Songa Mbele, Hariho impamvu, Turakomeye, Hashimwe n'izindi. Inyarwanda.com twagiranye ikiganiro na Mazeze Charles umuyobozi w'iri tsinda.



Mazeze Charles Umuyobozi wa Alarm Ministries y'abaririmbyi 61 yatubwiye amateka y'iri tsinda rifite abakunzi batari bacye mu Rwanda no hanze. Yavuze ko yatangijwe na bamwe bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries yahoze muri Restoration church ikaza kutumvikana n'iri torero ari nabwo yasohokagamo, icyo gihe akaba ari bwo Alarm Ministries yavutse.

Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries yavuze ko izina 'Alarm' bisobanuye 'Impuruza' kuko bifuzaga kubona benshi b'impuruza mu kuzana ibyiringiro mu banyarwanda no kuzana amahoro mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko bakorera Imana mu kuririmba, ndetse ngo bakira n'abandi bose bafite impano zitandukanye.


Alarm Ministries yatangiye 'ihuzagurika' nyuma iza 'gushinga imizi'

Kuva Alarm Ministries itangijwe, kugeza ubu imyaka 20 irabura iminsi micye ikuzura. Ni muri urwo rwego aba baririmbyi bari mu myiteguro ikomeye y'ibirori bazizihirizamo isabukuru y'imyaka 20. Ni ibirori bikomeye bizaba mu minsi 7 (tariki 25/08-01/09/2019), gusa igikorwa nyamukuru kizaba ku munsi 7 ari wo tariki 01/09/2019 kibere muri Camp Kigali.  Mazeze Charles yavuze ko uyu munsi uzarangwa n'indirimbo nyinshi z'amashimwe y'ibyo Imana yabakoreye. 

Yunzemo ko bazaririmba mu buryo burambuye nk'abantu bamaze imyaka 20. Yagize ati "Turashaka kuzaririmba byimazeyo by'imyaka 20. Tuzaba turamya Imana twishimira imyaka 20 Alarm Ministries. Dusanzwe dukora ibitaramo ariko ubu twabateguriye agashya, indirimbo zitandukanye, hari izo tuzaririmbira kuri Disiketi, hari izo tuzaririmba turi bacye, hari izo tuzaririmba turi benshi. Ni ukuvuga uruhererekane rwagiye ruba dutangira kugeza uyu munsi"


Ku bijyanye no kwinjira muri iki gitaramo yavuze ko bagerageje kugabanya ibiciro kugira ngo hatazagira ucikanwa. Yadutangarije ko magingo aya amatike ari hanze aho itike yo muri VIP igura 10,000Frw, naho iyo mu myanya isanzwe ni 5,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere baragabanyirizwa kuko itike ya VIP ni 5,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ni 3,000Frw. 

Amatike ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo; Ma Colombe shop town, Nazareen church Remera, ERC Masoro, Zion Temple Gatenga, Alarm Ministries HQ Office na Foursquare Gospel church Kimironko. Ushobora kugura itike kandi ukoresheje MTN Mobile money aho wandika *182*8*1*299999#


Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAZEZE CHARLES WA ALARM MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND