RFL
Kigali

Manager wa Wasafi yemeje ko Harmonize yivanye muri iyi label yamureze mu muziki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/08/2019 13:01
1


Sallam ushinzwe gukurikirana label ya Wasafi yemeje ko kuri ubu Harmonize yamaze gutandukana na Wasafi ku mutima n’ubwo mu nyandiko bitaratungana. Ibi bije nyuma y’uko hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko uyu muhanzi uri mu bakomeye muri iyi label yaba ashaka kuyivamo.



Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Fm mu kiganiro Block 89, Sallam yemeje ko umuhanzi Harmonize atakiri muri Wasafi. Mu magambo ye yagize ati “Ikintu cyadushimije ni ukubona umuntu wahagaze agakurikiza amategeko ubundi akabona ko igihe kigeze ngo ahitemo kugenda, mu gihe abona hari bintu bitamushimishije, yabona hari ibyo yakora bindi bikamuteza imbere”

Sallam akomeza asobanura ko mu nyandiko, Harmonize agisinye muri Wasafi ariko akaba ku mutima yaratandukanye nayo, igisigaye kikaba ari ugukurikiza amategeko ku busabe yatanze bwo gusesa amasezerano afite muri Wasafi. Ati “Harmonize uyu mwanya mu mutima we ntabwo akiri muri WCB, ariko mu mpapuro Harmonize aracyari muri WCB. Impamvu mvuze ibyo, Harmonize yamaze kohereza ibaruwa yo gusaba guhagarika amasezerano ye, binyuze ku bindi bice byose bijyanye n’amategeko. Twarabyishimiye, nawe yarabyishimiye…”


Harmonize yamaze kwikura muri label ya Diamond

Aya makuru yemejwe mu gihe byavugwaga ko kugenda kwa Harmonize byatewe n’ibibazo yagiranye na Diamond, bigatangirira mu kuririmba ku ndirimbo ‘Inama’ ko umurinzi we yirukanishijwe na Harmonize kubera gufuha. Icyo gihe byavugwaga ko uyu murinzi yaba aryamana na Sarah, umukunzi we. Diamond aririmbamo ati “Penzi Limefanya Harmonize afukuzishe Mwarabu”. Nyuma y’ibi ngo ntibongeye kurebana neza cyane, ndetse aho Wasafi Festival itangriye, Harmonize yanga kuyitabira, birakaza Diamond cyane, ndetse abwira abanyamakuru ko abahanzi badashaka kumufasha muri iyi festival bashatse bakwigendera kuko ntacyo bamaze.

 Bivugwa kandi ko Harmonize yaba ari muri gahunda yo gutangiza inzu ye y'umuziki (label) ashobora kwita Konde Gang. biranavugwa kandi ko atari we wenyine ushaka kuva muri Wasafi, dore ko ngo na mugenzi we Lava Lava nawe yaba ashaka kuyivamo. Harmonize yasinyishijwe muri Wasafi muri 2015, ni mu gihe Lava Lava we yasinyishijwe muri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyibigira Gulain4 years ago
    Turashimy kwiy nkuru irambuye mutugejejeho.





Inyarwanda BACKGROUND