RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka Jules Ulimwengu yahamagawe mu ikipe y’u Burundi y’abakuru

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:22/08/2019 13:16
1


Mu gihe ikipe y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) iri kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Tanzania mu gushaka itike iberekeza mu gikombe cy'isi cyizaba muri 2022 mu gihugu cya Qatar, bwa mbere mu mateka ye Jules Ulimwengu yahamagawe mu ikipe y’u Burundi y’abakuru.



Jules Ulimwengu ukina muri shampiyona y’igihugu y’u Rwanda aho akina ashaka ibitego muri Rayon Sports, muri Gashyantare 2019 avugana na Inyarwanda.com yavuze ko we ari umunyarwanda wagarutse mu rugo ndetse aca amarenga ko yifuza kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi).

Jules Ulimwengu wahamagawe mu ikipe y'u Burundi y'abakuru bwa mbere

Jules Ulimwengu w’imyaka 19 yahamagawe mu ikipe y’abakuru y’u Burundi mu gihe hibazwaga niba ashobora kuba yazakinira ikipe y’u Rwanda. Avuga ko ariho mu rugo. Jules Ulimwengu wavutse tariki ya 21 Mata 1999 yaherukaga guhamarwa mu ikipe y’igihugu y'abatarengeze imyaka 20 mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yakiniraga ikipe Sunrise FC.

Jules Ulimwengu yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ayoboye ubusatirizi bwayo aho yatsinze ibitego 19 ndetse aba n’umukinnyi watsinze ibitego muri shampiyona y’u Rwanda 2018-2019.

Abakinnyi ba 28 bahamagawe mu ikipe y’igihu y’u Burundi

1.Ndikumana Justin

2.Nahimana Jonathan

3.Arakaza Mac Arthur

4.Bigirimana David

5.Ngando Omar

6.Moussa Omar

7.Nsabiyumva Frédéric

8.Bacanamwo Joël

9.Ramazani Diamant

10.Harerimana Rachid Léon

11.Ndaye Chancel

12.Duhayindavyi Gael

13.Bigirimana Gael

14.Kwizera Pierrot

15.Amissi Cédrid

16.Nahimana Shassiri

17.Moustafa Francis

18.Kamsoba Elvis

19.Akimana Akonkwa

20.Kasongo Benjamin

21.Ulimwengu Jules

22.Amissi Mohamed

23.Kanakimana Bienvenue

24.Shabani Hussein Tchabalala

25.Fiston Abdoul Razzak

26.Berahino Saido

27.Laudit Mavugo

28.Bimenyimana Bonfils Caleb






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iranzi diasy4 years ago
    Ikipe niyo





Inyarwanda BACKGROUND