RFL
Kigali

Kigali New Year Countdown 2019: Fally Ipupa yatumiwe mu birori bizaherekeza umwaka wa 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2019 11:20
0


Mu mujyi wa Kigali bimaze kumenyerwa ko buri mpera z'umwaka haba ibirori binyuranye bisozwa n'igitaramo gikomeye cya Kigali New Year Countdown biherekeza umwaka byinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya. Muri iki gitaramo uyu mwaka byamaze kwemezwa ko hatumiwe Fally Ipupa nk'umuhanzi mukuru.



KANDA HANO UREBE FALLY IPUPA YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA

Fally Ipupa N'simba wamamaye nka Fally Ipupa yemeje ko agiye kuza mu Rwanda. Iby'igitaramo yatumiwemo byatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe ba Radisson Blu Hotel ahasanzwe habera ibi bitaramo. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 kibanze kuri gahunda z'imyidagaduro iteganyijwe mu gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka.


Ikiganiro n'abanyamakuru 

Ni ibirori bizatangira mu kwizihiza Noheli kugeza tariki 31 Ukuboza 2019 ahateganyijwe igitaramo cya Kigali New Year Countdown aho byatangajwe ko Fally Ipupa ari we muhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo mu gihe ab'imbere mu gihugu bo bakiganirizwa ngo bazafatanye na Fally Ipupa muri iki gitaramo. Ikijyanye n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byo ngo bizatangazwa nyuma uko igitaramo kizagenda cyegereza.


Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda

Ni ubwa mbere Fally Ipupa azaba aje gutaramira mu Rwanda nubwo ari umuhanzi ugezweho muri Afrika no ku Isi. Fally Ipupa ni umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wabonye izuba ku wa 14/12/1977 avukira i Kinshasa. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afrika yose. Akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Eloko Oyo (imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 56), Juste une danse, Service, Aime-moi, Ecole, Maria PM, A Fleye (imaze kurebwa n'abarenga miliyoni ebyiri mu kwezi kumwe), n'izindi.

KANDA HANO UREBE FALLY IPUPA YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA FALLY IPUPA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND