RFL
Kigali

Amerika: Hateguwe igitaramo gikomeye 'Black and White Ball 2020' kizabera i Dallas, Reba amafoto y'ibiheruka kuba

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/08/2019 13:06
0


Black & White Ball ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa n’umuryango 250Effect washinzwe n'abanyarwanda baba muri Amerika aho bakora iki gitaramo hagamijwe gusoza umwaka bari hamwe ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha abana bari mu Rwanda badafite amikoro.



Igitaramo 'Black&White Ball 2020' kizabera i Dallas muri Texas ku wa 28 Ukuboza 2019. 250Effect itegura ibi bitaramo, ni umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bamaze imyaka 4 bategurira abanyarwanda baba muri Amerika ikirori gisoza umwaka. Kuri ubu uyu muryango uri gutegura ikirori cyo kurangiza umwaka wa 2019.

250 Effect yifashisha iki gitaramo mu gukusanya inkunga y'amafaranga yo gufasha abana badafite amikoro bari mu Rwanda nk’intego z’umuryango. Akenshi uyu muryango ufasha aba bana mu kubarihira amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi bituma biga neza nk'ibikoresho by'ibanze ndetse n’ibindi nkenerwa ku munyeshuri. 250effect batangarije Inyarwanda.com ko ibi byose babikora mu gufasha abana mu buzima bwabo bw’ishuri bwa buri munsi.


Hatangiye imyiteguro y'igitaramo Black&White Ball 2020

250Effect ifite abana bagera kuri 25 irihira amafaranga y’ishuri ndetse ikanabaha ibikenerwa byose kugira ngo babashe kwiga neza hakiyongeraho n’ubwisungane mu kwivuza. Muri ibi bikorwa by'urukundo, 250Effect ikorana n’umuryango witwa Love the Kids Foundation ukorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara ufite abana benshi urihira baba abiga mu bigo bicumbika ndetse n'abiga bataha hakiyongeraho n'abo mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza.


Abana n'ababyeyi babo bafashwa na Love The Kids Foundation ikorana na 250Effect mu kubafasha

Ikirori cy’uyu mwaka cyiswe 'Black&White Ball 2020' kizaba tariki 28 Ukuboza 2019, kizaba kiyobowe na MYP wahoze aririmba mu itsinda rya KGB, nyuma yuko iri tsinda risa n'iritagikora nk'uko twari turizi ubu asigaye akoresha izina “Navytune”. Ushaka kujya ukurikira ibikorwa by'uyu muryango wa 250Effect cyangwa ku bundi bufasha ubwo ari bwo bwose wabakurikira kuri Instagram nka “250effect”. Muri iki gitaramo 250Effect yifatanyije na Innox mu rwego ryo gutegura igitaramo cy'imbaturamugabo.


Iki gitaramo gitegurwa n’abanyarwanda kandi ahanini kiba gitegurirwa abanyarwanda baba muri Amerika iratangaza ko ko ifite udushya twinshi bahishiye abantu bazitabira Black & White Ball y'uyu mwaka (Black & White Ball 2020). Ubuyobozi bwa 250effect burabatumira muri iki kirori ngarukamwaka aho bugira buti "Nimuze musoze umwaka mwishimana n'inshuti n'abavandimwe muri Black and White Ball 2020 yo gusoza uyu mwaka wa 2019."

Amafoto y'ibitaramo bya Black&White Ball byateguwe na 250Effect mu myaka yashize

Ni ibitaramo bifasha abanyarwanda baba muri Amerika gusoza umwaka neza ari nako binjira neza mu mwaka mushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND