RFL
Kigali

Rubavu: Amakipe yashyizwe mu matsinda, imikino nyirizina iratangira kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2019 0:01
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 muri Kivu Serebna Hotel mu karere ka Rubavu habereye tombola y'uko amakipe azahura mu mikino y'isi ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Rubavu Beach Volleyball World Tour). Amakipe y'u Rwanda yagiye amenya ibihugu bari kumwe n'igihe bagomba guhurira.



Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yashyizwe mu matsinda ane (A-D) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane (4). Ikipe y’u Rwanda ya Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien iri mu itsinda rya kabiri (B) aho iri kumwe na England (J. Bello/ Joaquin Bello), Japan (Murakami/Shimizu) na England (Garcia-Kidd/Bialokoz).

Group A:

Japan (Shoji/Kurasaka)

Denmark (Houmann/Stormly)

Norway (Dybfest/Løvli)

Cyprus (Liotatis/Chrysostomou)

Group B

Japan (Murakami/Shimizu)

Rwanda (Mukunzi/Ndamukunda)

England (J. Bello/ Joaquin Bello)

England (Garcia-Kidd/Bialokoz

Group C

Japan (Koshikawa/Ikeda)

Rwanda (Muvunyi/Niyonkuru)

Czech Rep. (Sramek/Gala)

Norway (Opsahl/Øfstaas)

Group D

Rwanda (Gatsinzi/Habanzintwari)

Japan (Takahashi/Kojima)

Sweden (Lundgren/Tegenrot)

Norway (Tellness/Iversen)


Mukunzi Gasarasi Christophe asinyira ko azitabira irushanwa

Uko abagabo batomboye n’uburyo bazahura:

Game 1 (court 1, 8:30)

Japan (Kensuke Shoji & Masato Kurasaka) vs Denamark (Nicolay Houmann and Jacob Stormly

Game 2 (court, 8:30)

Norway (Hans Erik Dybfest & Ruben Olai Lund Løvli) vs Cyprus (Antonis Liotatis & Georgios Chrysostomou)

Game 3 (Court 1, 9:20)

Japan (Hitoshi Murakami & Keisuke Shimizu) vs Christophe Mukunzi & Flavien Ndamukunda)

Game 4 (Court 2, 9:20)

England (Javier Bello & Joaquin Bello) vs England (Mark Garcia-Kidd & Frederick Bialokoz)

Game 5 (court1, 10:10)

Japan (Yu Koshikawa & Jumpei Ikeda) vs Alfred Muvunyi and Yves Niyonkuru)

Game 6 (Court2, 10:10)

Czech Republic (Martin Sramek & Jakub Gala) vs Norway (Stian Opsahl & Emil Øfstaas)

Game7 (court1: 11:00)

Rwanda (Venuste Gatsinzi & Fils Habanzintwari) vs Japan (Masafumi Takahashi & Toshiharu Kojima)

Game 8 (court2, 11:00)

Sweden (Peter Lundgren & Jakob Wijk Tegenrot) vs Norway (Kjetil Tellnes & Ragnar Marius Iversen)

Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya mbere y'u Rwanda igizwe na Muhoza Louise ufatanya na Musabyimana Peneloppe yatomboye ikipe Denmark.

Ikipe ya kabiri y'u Rwanda irimo; Mulisa Pacifique na Christine Nyirarukundo yatomboye England.

Aya makipe abiri muri atatu ahagarariye u Rwanda azakina imikino y'ijonjora rya mbere bitewe n'uko itari ku rutonde rw'amakipe afite amanota ku rutonde rw'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball ku isi (FIVB).


Kuri uyu wa 4 ikipe ya mbere y'u Rwanda izajya mu kibuga (14h30') indi ijyemo (15h30')

Ikipe ya gatatu y'u Rwanda igizwe na Hakizimana Judith ufatanya na Nzayisenga Charlotte ntabwo izakina ijonjora rya mbere ry'iri rushanwa kuko ari ikipe ifite amanota ku rutonde rwa FIVB bitewe n'uko isanzwe ikina.


Ikipe ya Denmark ubwo yari yaje muri tombola nyuma yo gutsinda Japan



Tombola ubwo yari irimbanyije muri Kivu Serena Hotel






Abakinnyi b'u Rwanda basinyira ko bujuje ibyangombwa



Amakipe y'u Rwanda muri Tombola







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND