Bukuru Christophe wahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC.
Bukuru
Christophe yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports ariko akaba atarahiriwe n’iyi
kipe kuko mu minsi ya nyuma yaje kwibura ku rutonde rw’ikipe yakinnye CECAFA
Kagame Cup 2019, Total CAF Champions League 2019-2020.
Bukuru ageze
muri APR FC nyuma yo kuba yari yarasabye gusezererwa muri Rayon Sports kuko
yabonaga nta hazaza heza imuteganyiriza. Uyu musore aje gusimbura Ally Niyonzima
wamaze gutandukana na APR FC.
TANGA IGITECYEREZO