RFL
Kigali

CECAFA U15: U Rwanda rwongeye kubona intsinzi runyagira Ethiopia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 19:24
0


Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 15 iri mu mikino ya CECAFA i Asmara muri Erythtrea yakomeje neza inyagira Ethiopia ibitego 3-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe na South Sudan, Uganda na Ethiopia.



Ibitego by’u Rwanda muri uyu mukino byatsinzwe na Iradukunda Siradji (36'), Iradukunda Pacifique (38') na Hoziyana Kenedy, ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere.


U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri


11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

U Rwanda rwasaruye amanota ya mbere ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 bakina na South Sudan mbere yo kunyagira Ethiopia kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019.


11 ba Ethiopia babanje mu kibuga 

Undi mukino muri iri tsinda rya kabiri (B), Tanzania yanyagiye South Sudan ibitego 6-0 mu mukino wabanjirije uw'u Rwanda na Ethiopia. Amavubi azasoza imikino y’amatsinda ahura na Uganda ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2019.

Ikipe y'u Rwanda izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Uganda  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND