Jay Polly ni izina ry’umuraperi ukomeye hano mu Rwanda wubatse izina mu njyana ya Hip Hop injyana n'ubu agikora. Mu gihe cyashize yahuye n’ibyago yisanga afunze. Nyuma yo gufungurwa Jay Polly yatangaje ko ubwo avuye muri gereza afite ibikorwa byinshi agomba gukora kandi yizeye ko abafana be azongera akabashimisha.
Icyakora n'ubwo
agifungurwa hari indirimbo ebyiri yahise ashyira hanze mu buryo bwihuse muri
iyi minsi uyu muraperi asa n'ucecetse, amezi arenga abiri arirenze ashyize hanze
indirimbo itaranakunzwe cyane bitewe n’impamvu nyinshi zinyuranye nawe ubwe
yatangarije Inyarwanda. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jay Polly yatangaje ko
kuri ubu ameze neza ndetse hari ibikorwa ari gutegurira abakunzi be.
Yagize
ati” Ndaho meze neza, muri iyi minsi nsa nucecetse gake ariko njye nzi ko
ntatuje ndi kwiruka hari ibyo ndi gutegura kandi nizeye ko bizagenda neza, hari
indirimbo ndi gukora yamaze kurangira ndetse natangiye no kuyifatira amashusho. Indirimbo yanjye ‘Nyirizina’ nayo amashusho yayo nasanze afashe nabi binsaba
kuyasubiramo ubu twarangije kuyakora na Meddy Saleh byararangiye, izi ndirimbo
zose nzazishyira hanze mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2019.”
Jay Polly kimwe n'abandi bahanzi bo muri The Mane bari kwitegura ibitaramo bagiye gukorera mu karere ka Rubavu
Avuga iby’iyi ndirimbo
agiye gusubiriramo amashusho yatangarije Inyarwanda ko uburyo Ibalab yari
yamukoreye indirimbo atabwishimiye bityo bahitamo kuyisubiramo ku buryo mu
minsi micye iri imbere amashusho ya nyayo y’iyi ndirimbo ye “Nyiri izina“ azaba
ajya hanze asohokanye n’indirimbo nshya yitegura gushyira hanze mu minsi mike.
Jay Polly yabwiye
Inyarwanda ko ahugiye mu gukora ibizashimisha abakunzi be bityo ko mu minsi
micye azaba agarutse nyuma yo gukosora ibyapfuye. Jay Polly ahamya ko afite
indirimbo nyinshi ahishiye abakunzi be kandi mu gihe kiri imbere ku buryo
batazigera bicwa n’irungu ukundi. Yibukije umunyamakuru ko hari
ibitaramo bitandukanye ari gukora ariko mu mpera za Kanama 2019 tariki 30 na 31
we na bagenzi be babana muri The Mane bazaba bataramira mu karere ka Rubavu mu
ntara y’Uburengerazuba.
REBA HANO INDIRIMBO “NYIR'IZINA” JAY POLLY ARI GUSUBIRIRAMO AMASHUSHO YAYO
TANGA IGITECYEREZO