RFL
Kigali

Dj Phil Peter, Dj Lenzo, DJ Anita Pendo bagiye gusoreza ukwezi i Rubavu bacuranga mu gitaramo cya Silent Disco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2019 15:41
0


Muri iyi minsi bimwe mu bitaramo bigezweho bikomeye mu Rwanda ni ibya Silent Disco. Ibi bitaramo ubu bigezweho mu Rwanda si kenshi bibera mu ntara, kuri ubu rero mu karere ka Rubavu hateguwe igitaramo gikomeye cyatumiwemo aba Djs bakomeye barimo abazaturuka mu mujyi wa Kigali bazajya gukorera igitaramo.



Ibitaramo bya Silent Disco bimaze kumenyerwa haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi yunganira Kigali byatangiye kuhagera. Ku nshuro ya mbere igitaramo nk’iki cyabereye i Kigali no mu Rwanda muri rusange hari mu 2015 kuri The Manor Hotel, kugeza ubu ni bimwe mu bikunzwe n’aho byabereye haba huzuye abakunda kwihizirwa n’umuziki.

Silent Disco ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones/Ecouteurs zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku.

Phil PeterIgitaramo kigiye kubera i Rubavu,...

Ibi bitaramo kandi byuzuzanya na gahunda ya leta y’u Rwanda yo kurwanya urusaku rubangamira abaturage kuko imiziki yumvwa n’ufite ecouteurs wenyine. Tariki 31 Kanama 2019 i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa Little Paris hazabera igitaramo cya Silent Disco, aho hazaba hari DJ Phil Peter, DJ Lenzo, DJ Anita, DJ Infinity n’abandi basanzwe bakorera muri aka Karere. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND