RFL
Kigali

Empire Record ya Oda Paccy yasinyishije umuhanzi wa kabiri, inzozi za Oda Paccy zo gufasha abahanzikazi azigira impamo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2019 10:04
2


Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi Oda Paccy n'abo bafatanyije bakoze inzu yo gufasha abahanzi. Empire Record studio nshya ya Oda Paccy n'abo bafatanyije mu minsi ishize yasinyishije imyaka ibiri umuhanzi ukizamuka w’umuhungu Alto. Kuri ubu uyu muraperikazi yamaze gusinyisha umuhanzikazi mushya akabya inzozi zo gufasha abari bakiri bato mu muzik



Empire Record yamaze gusinyisha umuhanzikazi Umurerwa Vanessa uzwi nka Nessa umwana wa mbere mu bana batatu bava inda imwe akaba umwana ufite imyaka 22. Nk'uko Oda Paccy yabitangarije Inyarwanda ngo Empire  Records yasinyishije uyu muhanzikazi muri gahunda zayo cyane ko intego z’iyi studio ari ugufasha cyane cyane abana b'abakobwa bashaka gukora umuziki.

Ubuyobozi bwa Empire Record bwatangarije Inyarwanda ko uko Nessa yari yaratangiye umuziki icyakora akaza gucika intege kubera abantu bamwe na bamwe. Mu minsi yashize ni bwo yumvise inkuru y’ishingwa rya Empire Record yatangiye ishaka impano nshya z’abana b'abakobwa ahita abahamagara. Nyuma yo gusanga uyu mukobwa afite impano ngo bahise bamwinjiza muri Empire batyo.

nessaNessa umuhanzikazi wamaze gusinya muri Empire Record

Nessa umuhanzikazi mushya mu muziki wa hano mu Rwanda watangiranye na Empire Record yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “ Tell me” yasohokanye n’amashusho yayo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Junior Multisystem umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe n’umusore ukorera muri Empire Record aho n'ubundi Junior Multisystem abarizwa.

REBA HANO INDIRIMBO Y’UYU MUHANZIKAZI MUSHYA MURI EMPIRE RECORD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fidele Ndagije4 years ago
    Mumpaye number nabonaho empire record ya Oda Pacy . Murakoze cyane .
  • Nathanier bosco1 year ago
    Turamushimye cyane





Inyarwanda BACKGROUND