RFL
Kigali

Tele10 yazanye udushya ku bakunzi ba Canal+ mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:20/08/2019 18:40
1


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019, muri hotel imwe iherereye mu mujyi wa Kigali ni bwo Canal+ yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru isobanura udushya ifitiye Abanyarwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, by’umwihariko shampiyona y’igihugu cy’u Butaliyani (Serie A) igiye kwerekana.



Nyuma y’uko Canal+ imenyekanye mu karere k’ibiyaga bigari (Easter Africa), mu kwerekana imikino yo ku mu gabane w’u Burayi by’umwihariko shampiyona ikunzwe ku isi kurusha izindi (Premier League), kuri ubu nyuma y’uko abakunzi b’umupira w’amaguru basabye Canal+ kuba yajya ibireka imikino ya shampiyona y’igihugu y’u Butaliyane bamaze gusubizwa, aho guhera kuru uyu wa Gatandatu tariki ya 24/8 ku mafaranga 15,000Rwf ushobora kuba wakurikirana iyi shampiyona.

Canal+ igiye kukugezaho shampiyona y'u Butaliyane (Serie A)

Tuyishime Alain ushinzwe ubucuruzi n'iyamamazabikorwa muri Canal+ yasobanuye uko umwaka wagenze ndetse anasobanura udushya umuntu yakwitega muri uyu mwaka w’imikino ndetse na Filime zitandukanye.

Tuyishime Alain na Jules Wanda basobanura ibyo abantu bakwitega mu mwaka w'imikino wa 2019-2020

“Kuri ubu Canal+ ushobora gukurikiranaho shampiyona z’ibihugu bitandukanye nka Esipanye (La Liga), u Bwongereza (Premiere League), u Bufaransa (Ligue 1) u Butaliyane (Serie A) hamwe ndetse n’ibikombe bitandukanye nka Champions League na Europa League ”.

Canal+ izakugezaho umukino wa PARME vs JUVENTUS

“Igaruka ry’umwaka w’amashampiyona, dufite udushya dutandukanye aho kuri ubu Canal+ Sport 1, muzakurikiranaho Ligue 1 ndetse na Europa League, kuri Canal+ Sport 2, Premier League, La Liga na Champions League, Canal+ Sports 3, muzakurikiranaho shampiyona y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Basket NBA mushobora kandi kuzakurikira Tennis ku bakunzi bayo kuri Canal+ Sports 4”. Tuyishime Alain ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Canal+.

Bimwe mu byo ushobora gukurikirana kuri Canal+ muri uyu mwaka

Jules Wanda wo muri Canal+ yavuze ku byiza bya Decoder ya HD (High Definition) aho yavuze ko ushobora kuba udafite umwanya ugafata nk’umupira cyangwa Filime ukaba wasubiza inyuma ukaza kubireba witonze.

Jules Wanda yagize ati:” …Nagira ngo mbabwire ko ushobora kuba wakurikirana umupira cyangwa Filime mu gihe warangiye, utabonye umwanya wo kubikurikirana imbonankubone ukaza kubifata (Recording) nyuma ukaza kuba wabireba igihe uboneye umwanya”.

Kuva tariki ya 24 Kanama 2019 Canal+ irakugezaho shampiyona y’igihugu cy’u Butaliyane (Serie A), aho ku mafaranga 15,000 Rwf gusa ushobora kuba wakurikirana iyi shampiyona irimo abakinnyi beza bayobowe na Cristiano Ronaldo ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi Nyuma yo gutwara ibihembo bitanu by’umukinnyi mwiza ku Isi. Canal + kandi irakomeza kukugezaho shampiyona y’u Bwongeza aho mu mpera z’iki cyumweru iraza kukwereka umukino wo ku munsi wa gatatu w’iyi Shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • higiro4 years ago
    izajya inyura kuyihe chaine





Inyarwanda BACKGROUND