Meddy umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo cyo Kwita izina kizaba tariki tariki 7 Nzeli 2019 azahuriramo n'umuhanzi NE-YO icyamamare mu muziki ku rwego rw'isi.
Hashize iminsi micye hari amakuru avuga ko Meddy ari mu Rwanda. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutumirwa mu gitaramo cyo 'Kwita izina'. Aya makuru yatangarijwe mu Kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe na RDB cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019. RDB yangaje ko iki gitaramo kizaba tariki 7 Nzeri 2019 mu gihe umuhango wo kwita izina utegerejwe tariki 6 Nzeli 2019.
Ne-Yo ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina
Aganira n’abanyamakuru, Belise Kaliza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko igitaramo cyo kwita izina cy'uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yongeyeho aba bahanzi nabo bazita amazina abana b'ingagi.
Abandi bashyitsi b’ibyamamare ku isi batumiwe mu Kwita Izina ni Tonny Alexander Adams wakiniye Arsenal Fc mu gihe cy'imyaka 22 akaba na kapiteni wayo mu gihe cy’imyaka 14 ndetse yanabaye na kapiteni w'ikipe y'u Bwongereza, na Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka FC Barcelona, Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi. Muri uyu mwaka abana 25 b'ingagi ni bo bazitwa amazina.
Meddy azaririmba mu gitaramo cyo Kwita izina
Louis Van Gaal ategerejwe mu Rwanda mu Kwita Izina
Tonny Adams ategerejwe mu Rwanda mu Kwita Izina
TANGA IGITECYEREZO