RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imibu: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/08/2019 10:56
0


Uyu munsi ni ku wa 2 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Kanama, ukaba ari umunsi wa 232 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 133 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1000: Igihugu cya Hongriya cyarashinzwe, gishingwa na Mutagatifu Stephen. Uyu munsi ukaba wibukwa nk’umunsi w’ishingwa ry’iki gihugu, hashize imyaka 1015.

1858: Charles Darwin yashyize ku mugaragaro bwa mbere ubushakashatsi bwe bw’iterambere n’ihinduka ry’ibiremwa (Evolution Theory).

1866: Perezida wayoboraga Amerika Andrew Johnson yatangaje ko intambara yo mu gihugu irangiye burundu. Iyi ntambara ikaba yari intambara y’abaturage ishyamiranyije igice cyo hepfo n’icyo haruguru.

1960: Igihugu cya Senegal cyikuye burundu mu bihugu byakoronizwaga n’ubufaransa, gihita gitangaza ubwigenge bwacyo bwuzuye.

1991: Nyuma y’uko uwari perezida wa Leta y’abasoviyeti Mikhail Gorbachev ahirikiwe ku butegetsi, abantu basaga ibihumbi 100 bigaragambirije imbere y’inteko ishingamategeko y’iki gihugu barwanya iki gikorwa.

2014: Mu gihugu cy’ubuyapani, mu ntara ya Hiroshima, abantu bagera kuri 72  bahitanwe n’umusozi wabagwiriye bitewe n’imvura yari imaze umunsi umwe igwa. Iyi mvura ikaba yari ikaze cyane ku buryo igereranywa n’iyagwa mu kwezi kose.

Abantu bavutse uyu munsi:

1833: Benjamin Harrison, perezida wa 32 wa Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1901.

1934: Armi Kuusela, umunyamideli wo muri Finland akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1952 yabonye izuba.

1951: Mohamed Morsi, perezida wa 5 wa Misiri nibwo yavutse. Twabibutsa ko Morsi ariwe wagiye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage, ariko nawe akaba yarahise ahirikwa ku butegetsi.

1958: David O. Russell, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Azarias Ruberwa, umunyapolitiki w’umunyekongo, wabaye visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nibwo yavutse.

1974: Amy Adams, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba n’umuririmbyikazi nibwo yavutse.

1974: Big Moe, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Screwed Up Click nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2007.

1978: Noah Bean, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye nka Ryan Fletcher muri filime Nikita nibwo yavutse.

1983: Andrew Garfield, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bwongereza, nibwo yavutse.

1988: José Zamora, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1992: Demi Lovato, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

984: Papa Yohani wa 14 yaratashye.

2012: Meles Zenawi, minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imibu (World Mosquito Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND