Tariki 23 Kanama 2019, ikipe ya AS Kigali izacakirana na KMC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Confederaton Cup 2019-2020. Umukino ubanza, amakipe yombi yanganyije 0-0 i Kigali.
Muri gahunda
yo gushaka ingufu n’ibindi byose bizayifasha kwikura i Dar ES Slaam, AS Kigali
bafashe umwanzuro wo kwitwaza itsinda ry’abafana icumi (10) bazaba bayiri
inyuma bahanganye na KMC izaba iri mu rugo.
Abafana ba AS Kigali bahawe ibisabwa ngo bazajye i dar Es Slaam
Mu bafana
icumi (10) AS Kigali izaba ifite i Dar ES Slaam muri Tanzania, bayobowe na
Hagumintwari Jean Claude, umufana utajya abura ahantu hari AS Kigali.
Umwe mu bafana ba AS Kigali wavuganye na INYARWANDA yemeje ko bazajya gushyigikira ikipe yabo kandi ko bazagenda n'imodoka bishimye.
"Tuzajya gushyigikira ikipe yacu kandi tuyifitiye icyizere. Ntabwo tuzagenda n'indege ariko uko tuzagenda kose tuzagerayo, tuzagenda n'imodoka kandi biratunejeje. Tuzahaguruka saa kumi n'ebyiri z'umugoroba". Umufana
Abafana bagomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00') baciye inzira y'ubutaka
Dore abakana
10 AS Kigali izaba ifite muri Tanzania:
Shyaka Eric,
Habyarimana Christophe, Semuhungu Denys, Niyonsaba Fidele, Nsengimana Jean
Paul, Joseph Bayisenge, Harintwari Jonathan, Misago Augustin, Mukamana Fridaus
na Hagumintwari Jean Claude.
TANGA IGITECYEREZO