RFL
Kigali

Hakizimana Louis azungirizwa n’abandi banyarwanda batatu basifure umukino wa Gormahia FC na Aigle Noir

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/08/2019 19:01
0


Hakizimana Louis bakunda kwita Lou yamaze kwemezwa nk’umusifuzi wo hagati uzaba ayoboye umukino wa Total CAF Champions League 2019-2020 uzahuza Gormahia FC na Aigle Noir kuwa 23 Kanama 2019 i Nairobi muri Kenya.



Nk’uko bigaragara ku rubugwa rwa Twitter rw’ikipe ya Gormahia FC ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019, Hakizimana Louis azaba ari umusifuzi wo hagati yungirijwe na Hakizimana Amroise kimwe na Karangwa Justin bazaba bari ku ruhande mu gihe Twagirumukiza Abdoul azaba ari umusifuzi wa kane.

Kuri uyu mukino uzakinirwa kuri sitade mpuzamahanga ya Kasarani, Ahmed Mgoyi (Tanzania) azaba ari komiseri w’umukino. Umukino ubanza wabereye i Burundi, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Hakizimana Louis uheruka mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu nk’umusifuzi wo hagati, azaba ayoboye umukino wa Gormahia FC na Aigle Noir, undi mukino ukomeye kuko amakipe yombi anganya amahirwe yo kubona itike y’ijonjora rya kabiri.


Hakizimana Louis azasifura umukino wa Gormahia FC na Aigle Noir 

Mbere gato yo kuzakina uyu mukino, Gormahia FC bari mu mwuka mwiza kuko bamaze gutwara igikombe kiruta ibindi (Kenya Premier Super League Cup) ubwo batsindaga Bandari FC igitego 1-0 kuri iki Cyumweru. Bandari FC ifite igikombe cy’igihugu mu gihe Gormahia Fc ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.


Hakizimana Ambroise azaba ari ku ruhande nk'ibisanzwe


Gormahia FC bamenyeshejwe na CAF ko bazasifurirwa n'Abanyarwanda 


Gormahia FC bishimira Super Cup 2019 batwaye batsinze Bandari FC igitego 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND