RFL
Kigali

Polisi y’u Rwanda yaburijemo inkongi y’umuriro yari yibasiye ububiko bw’ibikorwa n’uruganda rwa RWACOM-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 18:41
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019 ni bwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru ahari ububiko bw’ibikorwa by’uruganda rwa RWACOM hatse umuriro bitewe n’inkongi yari yibasiye inyubako ikoreramo uru ruganda, nyuma y’akanya polisi y’igihugu yajimije iyi nkongi ndetse birangira nta n'ikintu cyangiritse.



Iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya kumanywa ahagana saa munani  (14h30). Gutabaza Polisi ku gihe byatumye ibasha kuzimya iyi nyubako nta kintu kirangirika nk'uko yaba aba Polisi yari aho cyangwa ubuyobozi bw’uru ruganda babitangarije Inyarwanda.com. Nubwo icyateye uku gushya cyari kitaramenyekana ariko Polisi y’u Rwanda yishimiye kuba bayimenyesheje amakuru hakiri kare bityo bikabafasha gukumira ko hari ibyakwangirika muri uru ruganda.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko bwari butaramenya icyateye iyi nkongi, icyakora batangaje ko mu masaha macye nihagira ibimenyekana babitangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’urubuga rwa Polisi y’Igihugu. Usibye inyubako y'ubu bubiko yari yatangiye kugerwaho n'iyi nkongi nta kintu cyahiriyemo kuko Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka izimya ubu bubiko nta kintu kirangirika.

PolisiPolisiPolisiPolisiAbaturage bafatanyije na Polisi guhashya iyi nkongi y'umuriroPolisiPolisiPolisiIbyarimo imbere ntabwo byangiritsePolisiPolisiPolisiPolisiPolisi yari yazanye ibikoresho bizimya umuriroPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiPolisiUbufatanye bw'abaturage na Polisi bwatumye ubu bubiko budashya ngo bukongoke

AMAFOTO: Dieudonne Iradukunda-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND