Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Iri rushanwa
rije rihura neza n’icyorezo cy’indwara ya Ebola, ikibazo gihangayikishije isi.
Iki cyorezo kiri gushegesha ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo.
Repubulika
Demokarasi ya Congo ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, iki gihugu cyegeranye n’akarere ka Rubavu kazakira iyi mikino.
Ibi byatumye
abantu bibaza uko abazaba bari muri aka karere bazizera umutekano w’ubuzima
bwabo mu gihe hazaba hateraniye abavuye mu mpande zitandukanye z’isi.
Agaruka kuri
iyi ngingo, Karekezi Léandre perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa
Volleyball mu Rwanda (FRVB) yamaze impungenge abanyamakuru n’abatuye isi muri
rusange ko icyorezo ya Ebola kitazagira uwo gihungabanya mu irushanwa kuko ngo
hari ingamba zikomeye zafashwe zizaba zirinda abantu muri iki gihe cyose.
Karekezi
yavuze ko ingamba ya mbere yashyizweho ari uko buri muntu wese uzifuza kwinjira
ahazaba habera imikino azajya abanza gukarabywa aciye ku mwanya wabugenewe
kandi ko nta muntu uzajya winjira atabanje gukaraba.
Nk’ibisanzwe,
abambuka umupaka wa DR Congo n’u Rwanda babanza gupimwa kandi ko FRVB na MINISPOC
bazakorana na Minisiteri y’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abantu bazaba
bateraniye mu karere ka Rubavu.
"Nta
mpungenge dufite kuko twavuganye na MINISANTE n'izindi nzego bireba kandi
twizera ko bizagenda neza abantu bakarindwa Ebola. Muri iyo gahunda umuntu wese
uzajya aza kureba imikino azajya abanza gukarabywa mbere yo kugira ngo agere
imbere ku kibuga kandi abantu bose bazajya baca mu muryango. Nta mpungenge
tubifiteho cyane ku bantu bava muri DR Congo babanza gupimwa" Karekezi
Karekezi Leandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
Kugeza ubu
ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka
Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u
Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic,
Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.
Ebola ni
indwara y’icyorezo. Ubusanzwe iyi ndwara, iterwa n’agakoko kazwi nka Ebolavirus
ikaba irangwa n’ibimenyetso binyuranye birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara
mu ngingo, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo,… mu gihe gito agaragaje ibi
bimenyetso umurwayi wayo akaza gupfa avirirana amaraso ahantu hose hari umwenge
ku mubiri.
TANGA IGITECYEREZO