RFL
Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru byari ibirori muri White Club, Anita Pendo yasengereye abantu-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 17:15
0


Mu mujyi wa Kigali usanga abantu benshi batagira amahitamo menshi y'ahantu ho gusohokera, ahantu watemberera buri munsi ukaba wahasanga imyidagaduro ndetse n’ibijyanye na serivise nziza umunsi ku wundi. Kugeza ubu Inyarwanda twabavumburiye ahantu heza ho gusohokera hari akabyiniro kagezweho yewe bamwe bakunze kuhita iwabo w’imyidagaduro.



Mu mpera z’iki cyumweru muri White Club akabyiniro kagezweho mu mujyi wa Kigali byari ibicika, aho abantu bishimye abandi bagatahana akanyamuneza. Ibi byahereye ku wa Kane umunsi wahawe Anita Pendo cyane ko awutaramiramo abantu akanabacurangira. Kuri uyu munsi Robert Cyubahiro usanzwe nawe ari umunyamakuru wa RBA abaza abaturage ibibazo abarushije abandi gusubiza bagasengererwa na Anita Pendo.

Aka kabyiniro gaherereye Kimironko mu karere ka Gasabo iruhande neza rwa Simba Supermarket. Aha ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.

Usibye serivise nziza bagira aha ariko kandi benshi bahazi nk’iwabo w’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali, dore ko guhera ku wa Kane uhasanga ibikorwa byo kwidagadura kugeza ku Cyumweru. Nk'uko gahunda yaho iteye, ubu byamaze kwemezwa ko Dj Anita Pendo ari we ususurutsa abantu buri wa Kane umunsi witiriwe “Thursday Corporate Night”, aha haba hateraniye abantu batandukanye basusurutswa na Dj Anita Pendo n'abandi ba Dj bakomeye bagenda batumirwa.

Usibye ku wa Kane, ku wa Gatanu baba bafite itsinda ry’abacuranzi bacuranga Live rikunzwe mu mujyi wa Kigali ryitwa “Share Jazz Band”, iri tsinda bakaba bararyitiriye Abarundi cyane ko ari abacuranzi b'abahanga bakundwa cyane mu Rwanda gusa bakomoka mu Burundi. Ku wa Gatandatu haba hari irindi tsinda naryo rikomeye ryitwa “Viva Beat Band” bacuranga mu buryo bwa Live umuziki unyura benshi.

Buri ku Cyumweru muri White Club haba hari umuziki ucurangwa n'aba djs bakomeye ndetse kenshi hagatumirwa abahanzi bataramira abantu babinjiza mu ntangiriro z’icyumweru. Aha ni ahantu byorosye kugera kuko hegeranye n’umuhanda munini wa Kimironko ndetse hakaba hari n'ahantu hanini ho guparika imodoka kimwe n'aho kuba wakwicarana n’inshuti zawe mu gihe mudakeneye kujya mu kabyiniro cyangwa kuharuhukira ku muntu waba ananiwe kubyina akeneye kwicara hanze wenyine. 

Ubaye uri kure ushaka ko bakubikira umwanya w'icyubahiro cyangwa hari igitekerezo ushaka kubaha kimwe n'ibyo waba wifuza gusobanuza wahamagara kuri 0788328269 bakagufasha.

White ClubWhite ClubWhite ClubWhite ClubWhite Club iherereye Kimironko utaragera neza kuri SIMBA SupermarketWhite ClubAnita Pendo yasengereye abakiriya basubije nezaWhite ClubRobert n'umufana wari wicaye ku meza yatsindiye icupaWhite ClubRugangura Axel ashyikiriza umukiriya ikarita imwemerera kujya yinjira mu kabyiniro ka White Club nta mbogamizi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND