RFL
Kigali

Steve Harvey yaturitse ararira ageze muri Ghana mu nzu yapakirwagamo abacakara mbere y’uko basezera burundu kuri Afurika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/08/2019 13:00
0


Steve Harvey ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya ndetse yakoraga ibiganiro kuri televiziyo. Nk’umwirabura wo muri Afurika, yagarutse kuri Ghana kwiga amateka yerekeye abakurambere be b’abacakara bajyanwaga muri Amerika bavanwe ku ngufu muri Afurika.



Iyi nzu Steve Harvey yasuye iri neza ku nkombe z’inyanja, niho abacakara bakusanyirizwaga mbere yo gushyirwa mu bwato bwabavanaga muri Afurika bubajyana kubagurisha muri Amerika. Iyi nzu yubatse mu buryo uyu mugabo yinjiramo agenda yunamye, ni ahantu hafunganye kandi bigaragara ko kubona umwuka n’urumuri bitoroshye, ni mu gihe amateka avuga ko abacakara bapakirwagamo ari benshi cyane.


Steve Harvey yari kumwe n'abo mu muryango we

Steve Harvey yari kumwe n’umuryango we ubwo bajyaga gusura aha hantu, basobanurira amateka y’uburyo abanya Portugal mu myaka ya za 1400 baharundanyirizaga abacakara. Uburyo bwa kinyamaswa abacakara bafatwagamo mu gihe babaga bari muri iyi nyubako bwateye amarangamutima Steve araturika ararira. Beretswe kandi ibikoresho by’iyicarubozo byakureshwaga mu gukubita abacakara no kubazirika ngo badatoroka.


Nyuma yo kureba amateka y'iyi nzu yagurishirizwagamo abacakara, Steve Harvey byamurenze ararira

Nyuma y’uru ruzinduko, Steve Harvey yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho y’incamake y’uru ruzinduko, agira ati “Uruzinduko kuri Ghana Slave Castles… nagize agahinda n’umubabaro mwinshi, numvaga abakurambere banjye ibyo banyuzemo, birenze uko umuntu yabisobanura mu magambo, ndabashishikariza mwese, benshi bashoboka ngo muzasubire ku ivuko kureba aho abakurambere bacu baturutse. Imbaraga zabo ziri muri buri umwe muri twe kandi tugomba kubaha icyubahiro kubera ko batwitangiye”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND