RFL
Kigali

Israel Mbonyi yanyuze abitabiriye igitaramo cya mbere yakoreye mu Bwongereza bamusabira kuhatura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2019 8:09
1


Ku nshuro ya mbere Mbonyicyambu Israel wamamaye mu muziki nka Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Bwongereza ari nacyo cya mbere ahakoreye, anyura imitima ya benshi bacyitabiriye bamusabira ko yahatura kugira ngo ajye ahora abataramira.



Tariki 12/08/2019 ni bwo Israel Mbonyi yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bwongereza mu rugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo mu bitaramo yise 'Hari ubuzima tour' yateguye abinyujije muri 12 Stones abereye umuyobozi. Tariki 17/08/2019 ni bwo yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Manchester uri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza. Ni ubwa mbere uyu muhanzi akoreye igitaramo mu Bwongereza kuva atangiye umuziki.


Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kitabiriwe cyane by'akarusho abacyitabiriye bahemburwa n'indirimbo ze, kugeza aho basaba Imana ko yaca inzira uyu muhanzi agatura mu Bwongereza kugira ngo bajye bahora bataramana nawe.  Israel Mbonyi yabwiye INYARWANDA ko icyamushimishije cyane ari ubwitabire bw'abantu benshi no guhembuka kw'imitima. Yagize ati "Icyanshimishije ni ubwitabire bw'abantu benshi ndetse n'umunezero wari uhari."


Nyuma y'iki gitaramo Israel Mbonyi yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana bamusabira umugisha utagabanije banasaba Imana ko uyu muhanzi yatura mu Bwongereza akajya ahora abataramira. Nyuma yo gutaramira muri Manchester, Israel Mbonyi azakurikizaho igitaramo kizabera muri London tariki 24/08/2019. Israel Mbonyi akoreye ibi bitaramo mu Bwongereza nyuma y'aho umwaka ushize yakoreye muri Canada ibyo yise 'Canada Tour'. 


Israel Mbonyi yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkureman Emmanuel4 years ago
    Nukuri Imana nishyirwehejuru nishimiye ikigitaramo kubwbabantu bakitabiriye





Inyarwanda BACKGROUND