RFL
Kigali

Beach Volleyball: MINISPOC na FRVB bagaragaje aho imyiteguro ya nyuma y’igikombe cy’isi igeze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2019 15:04
0


Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.



Iri rushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball Tour”, rizitabirwa n’amakipe 56 arimo 28 y’abagore na 28 y’abagabo, rizaba ririmo amakipe atandatu (6) y’u Rwanda arimo atatu muri buri cyiciro , rizarangira hakinwe imikino 86 mu gihe aya makipe yose azaba yitabiriye.

Bigendanye n’imyiteguro n’ibindi byose bizacyenerwa muri iri rushawa, FRVB yasanze bizatwara agaciro ka miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda (130,000,000 FRW).


Ibumoso: Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC na Karekezi Leandre (Iburyo) umuyobozi wa FRVB ubwo baganiraga n'abanyamakuru kuri iki Cyumweru

Muri iri rushanwa, amakipe azahatana mu buryo bukurikira:

-Hazabanza habeho ijonjora rya mbere (Qualification Phase) aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.

-Muri iki cyiciro cyo gukuranwamo, muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa), hazajya hahatana amakipe 16 mu gihe andi 12 afite itike y’ijonjora rikurikira bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rw’isi (World Ranking).

-Muri aya makipe 16 azaba yahatanye, ane (4) ya mbere azahita yiyunga kuri 12 bahite bongera babe amakipe 16 bityo habeho tombola nyirizina.

-Aya makipe 16 azashyirwa mu matsinda (Group Stage) nyuma bagere mu cyiciro cyo gukuranwamo (Knock Out Stage) bityo bizagere ku mukino wa nyuma haboneka ikipe ya mbere (Champion), iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.

Muri buri cyiciro, hagenwe ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$) azajya ahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana kuko ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000 US$).

Karekezi Léandre umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro igeze kure kuko ngo ibyo basabwa n’mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (FIVB) byose babirangije.

“Imyiteguro yagenze neza kuko yaba ababanje kujya mu Buyapani n’abasigaye mu gihugu bose ubu bari hamwe mu karere ka Rubavu kandi twizeye ko bazitwara neza”. Karekezi


Karekezi Leandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Karekezi yavuze ko u Rwanda rwahawe iri rushanwa nyuma yo kuba rumaze kugera ku rwego rwiza mu mukino wa Beach Volleyball bityo byakubitiraho uko u Rwanda ruzwiho kwakira amarushanwa bigatanga amahirwe menshi.

Guy Didier Rurangayire umuyobozi wa siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) yijeje abanyamakuru ko akurikije uburyo amakipe y’u Rwanda yateguwe hari icyizere cy’imidali muri iri rushanwa.

“Amakipe yacu ariteguye Kandi ahavuye mu Buyapani yakomeje kwitegurana n'abandi Kandi twizeye ko imyiteguro myiza twagize itazatuma ibihembo biducika”. Rurangayire


Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Tariki ya 10 Nyakanga 2019, Mfashimana Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yasobanuye ko iri rushanwa ry’isi muri Beach Volleyball ritandukanye n’igikombe cy’isi kuko ngo ryo riba kenshi gashoboka mu mwaka rikazenguruka ibihugu bitandukanye ku isi kuko ngo nko mu mwaka hashobora kuba amarushanwa 50.

Mfashimana yavuze ko iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba ari muri 20 ya mbere ku rutonde rw’isi kuko ngo nta mikino ibaho yo gushaka itike ya “Beach Volleyball Wold Tour”  kuko ngo itike iboneka hagendewe ku manota buri kipe ifite bityo byayishyira mu makipe 20 ya mbere ikaba yakwitabira.


Mfashimana Adalbert umunyamabanga muri FRVB

Igihugu cyakiriye  imikino ya “Beach Volleyball World Tour” kiba kigomba guhagararirwa n’amakipe atatu muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa).

Muri “Beach Volleyball World Tour” nta gihugu kigomba kugira amakipe arenze atatu muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa) kandi ko iri rushanwa rifasha amakipe kuzamura amanota ashobora kubashyira mu makipe 20  na 12 ya mbere ku isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.


Ruterana Fernand visi perezida muri FRVB ushinzwe amarushanwa ni nawe ushinzwe iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda

Igihugu cy’u Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.

Ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bagarutse mu Rwanda bavuye mu Buyapani kugira ngo bitegure kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019”.


Beach Volleyball ni umukino wa Volleybal ikinirwa ku mucanga (Photo: Interineti)

Kuwa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 hazaba inama ya tekinike itegura irushanwa no gushyira amakipe mu matsinda.

Kuwa Kane tariki 22 no kuwa Gatanu tariki 23 Kanma 2019 ni bwo hazakinwa imikino ndetse hakaba hanakinwa imikino ya 1/4 ku makipe azaba yabonye itike hakiri kare.

Imikino ya 1/2 n'iya nyuma izakinwa tariki 24 Kanama 2019 ubwo hazaba hanatangwa ibihembo ku babitsindiye.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND