Aba “Bouncers”, benshi babita abasore b’ibigango bacungira abantu umutekano cyane mu tubari, mu tubyiniro, mu bitaramo n'ahandi haba hakoraniye imbaga. Mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo Diamond aba basore umunani batawe muri yombi bamara amasaha hafi abiri bahatwa ibibazo kuri polisi.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati abantu batunguwe no kubura abasore b’ibigango bari bahawe inshingano zo kurinda umutekano muri iki gitaramo. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaje kumenya ko aba basore batawe muri yombi bari bari guhatirwa ibibazo kuri polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigaki. Iki gihe bahamaze amasaha hafi abiri bataye akazi.
Aba basore bagarutse bambaye ibihabanye n'uko bagiye bambaye. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda yegera umwe muri aba basore bari batawe muri yombi aducira ku mayange uko itabwa muri yombi ryabo ryagenze. Uyu musore yatangaje ko bafashwe na Polisi y’igihugu yahamyaga ko bambaye imyambaro isa n'iyabo.
Uyu musore yatangaje ko ubwo batabwaga muri yombi, Polisi yabashinjaga kuba bari bambaye imyenda isa n'iyabo, bityo uku kwambara byenda gusa ngo ni kimwe mu byatumye Polisi ibata muri yombi bajya kubazwa impamvu. Uyu musore yabwiye Inyarwanda ko imyenda basabwe kuyikuramo bakayisiga kuri Polisi i Remera bagasubira mu kazi bahinduye imyambaro.
Yatangaje ko nyuma yo kubazwa bakisobanura basabwe gusiga imyambaro y'akazi bari bambaye bagahita basubira mu mirimo. Aha byabaye ngombwa ko buri wese yikoramo agahiga uburyo abona imyambaro byihuse, bityo bikarangira basubiye mu mirimo. Uyu waganiriye na Inyarwanda yahamirije umunyamakuru ko bagiye gukomeza ibiganiro na Polisi bakareba ko basubizwa imyambaro yabo.
Uku ni ko abasore b'ibigango bari bateguwe kurinda umutekano bari bambaye
Uku ni ko aba basore bari bambaye ubwo Diamond yageraga i Kigali ku wa 5
TANGA IGITECYEREZO